Murebwayire Irene wakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime, yaje kuzikabya ku myaka irindwi y’amavuko gusa ubwo yagaragaraga muri filime bwa mbere, ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
N’ubwo atibuka izina ry’iyi filime nk’umuntu wari ukiri muto, Murebwayire avuga ko icyo yibuka ari uko amashusho yayo yafatiwe aharimo ahazwi nka Camp Kigali, aho yayikinnyemo ari kumwe na Nyina.
Ntiyongeye kugaragara muri filime. Ubuzima bwe yabuhariye amasomo ariko akomeza gukunda filime cyane cyane izo mu Rwanda, kumurika imideli no kwitabira amarushanwa y’ubwiza.
Yamuritse imideli mu birori birimo Kigali Fashion Week anitabira Miss Rwanda 2019 aho ari mu bakobwa bavuyemo Nyampinga. Yanitabiriye irushanwa rya Miss Africa Calabar, atsindwa na Miss Uwihirwe Yasipi Cassimir waserukiye u Rwanda muri Nigeria.
Irushanwa rya Miss Rwanda ryamufunguriye amarembo, bituma abona akazi muri Hotel ya T2000 mu gihe cy’umwaka umwe, aho yari ashinzwe kujya gufata ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali abakiriya babaga bagannye iyi hotel ikorera mu Mujyi rwagati.
Ni akazi katumye amenyana n’abantu batandukanye, yunguka ubumenyi. Uyu mukobwa yaje kuva kuri aka kazi ajya kwiga amasomo ya Kaminuza ahereye muri Christian University yaje gufungwa, akomereza muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami ry’Ubukungu.
Mu ntangiriro ya 2021, ni bwo yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite. Atangira kuyandika, yifashisha abasanzwe muri cinema bamwungura ibitekerezo, no guhitamo abakinnyi ba nyabo.
Ni filime idafite inkuru ishingiyeho. Ahubwo yishyize mu mwanya w’umukobwa wakuriye mu muryango ukennye, akaza guterwa inda n’umusore, ubuzima bukarura.
Iyi filime yise ‘Kanyana’ igaragaramo abakinnyi barimo Kandera [Ukina muri filime Indoto], Mutoni uzwi nka Hawa, Dialo n’abandi, ikora ku nguni zose z’ubuzima.
Murebwayire Irene yabwiye INYARWANDA, ko ari filime iryoshye buri wese azishimira kureba. Avuga ko kuba ayigaragaramo byaturutse ku ikipe bakorana yashimye impano ye.
Ati “Ntabwo ari uko filime ari iyanjye, ni uko abo twari turi kumwe, ikipe twari turi kumwe turimo turareba basanzwe banabizi, basanzwe banareba ukuntu abantu bakina, naberetse ‘short movie’ ariko ntabwo kageze kure cyane, mbereka ukuntu nkina kuko nakinaga ndi umukobwa ufite inshuti nkababwira ibyanjye byose numva ko ari inshuti zanjye ariko bo baca inyuma batankunze, baravuga bati uko tubibona nawe wayishobora.”
Mu nteguza y’iyi filime, uyu mukobwa agaragara asuka amarira. Asobanura ko ari umuntu ugira amarangamutima hafi ku buryo byamworoheye gukina iki gice.
Ibice bya mbere by’iyi filime biratangira gusohoka mu minsi iri imbere, ari nabwo hazatangazwa igihe cya nyacyo filime izajya isohokera.
Murebwayire, iyi filime ayitezeho gufasha no guhindura imyumvire sosiyete. Ndetse ngo nawe izamufasha ashingiye ku buhanga yandikanye.
Murebwayire Irene wahatanye muri Miss Rwanda 2019 yatanze integuza ya filime ye yise ‘Kanyana’ anakinamo nk’umukinnyi w’imena
Murebwayire yavuze ko yakuze akunda filime cyane cyane izo mu Rwanda, bituma yiyemeza kugira uruhare mu guteza imbere Cinema
Irene avuga ko afite imyaka irindwi y’amavuko yakinnye muri filime ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Murebwayire yavuze ko yiteguye gukina no mu zindi filime yakwiyambazwamo
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Dialo ari mu b’imena muri filime ‘Kanyana’
Djihadi uzwi ku mbuga nkoranyambaga akina muri filime ‘Kanyana’
Kandera uzwi muri filime ‘Indoto Series’
Mutoni uzwi nka ‘Hawa’ ari mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Kanyana’ ya Murebwayire Irene
Filime ‘Kanyana’ ivuga ku mukobwa wakuriye mu muryango utishoboye
IKIGANIRO NA MUREBWAYIRE IRENE WAHATANYE MURI MISS RWANDA UGIYE GUSOHORA FILIME YE BWITE
KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME ‘KANYANA’ YA MUREBWAYIRE IRENE
VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO