Kigali

Umunyamakuru Yago yavuze ukuntu bishyuye umukobwa amadorali 500 kugira ngo ashyire ubugabo bwe [Yago] hanze avuga ko n’ababikoze abazi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/08/2021 18:40
3


Umunyamakuru Yago yavuze ukuntu bishyuye umukobwa Amadorali 500 kugira ngo ashyire ubwambure bwe hanze, avuga ko ababikoze abazi, ndetse yizeza abari bamukurikiye gutanga ikiganiro kibisobanura ‘n’ubwo atazi aho azagitangira’.



Ibi Yago yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yari ari ‘Live’ kuri konti ye ya Instagram aganiriza abakunzi be ku muziki nyarwanda, akumbuza abantu abahanzi bari bafite impano ariko kugeza magingo aya bakaba batari kuboneka.

Muri iki kiganiro Umunyamakuru Yago hari ahantu yageze avuga ku mukobwa bamwoherejeho ngo bamwishyuye ngo ashyire hanze ubugabo bwe mu rwego rwo kwangiza izina rye ndetse anavuga ko ababikoze yamaze kubamenya bitewe n’uko umukobwa atabikoze ahubwo yabwije ukuri Yago.

Yagize ati: “Hari ahantu nzatanga ikiganiro sinzi ngo nihe ariko nzagitanga. abantu bashobora kugerageza urumogi bagasanga sindunywa, bakagerageza inzoga bagasanza sinzinywa, bakavuga bati noneho Yago reka tuzamutege umukobwa. Kuko njyewe ntabwo niyandarika niba hari umuntu niyandarikanye nawe naze hano muri ‘comment’ abivuge, ntabwo ndi umuntu upfa kugenda nandarika ubugabo bwanjye. Bakavuga bati rero reka Yago tuzamutege umukobwa mwiza tumuhe n’amafaranga.”

Yago yakomeje avuga uko byagenze ati: “ (...) Abantu nyine bantumaho umukobwa, icyo nkundira abakobwa nyine muri abana beza mujye mukomeza mube abana beza, n’ubwo hari aho bagera bagahemuka ariko muri abana beza.”

Ati: “Njyewe umukobwa yaraje arabinyibwirira, ambwira ukuntu yatumwe naba runaka ubu ndanabazi. arambwira ati ‘kubera ukuntu mbona wigirira umutima mwiza barambwiye ngo nzaze tubonane nitumara kubonana nyine nkureshye turyamane, nitumara kuryamana noneho ngo nijijishe hanyuma nitumara kuryamana nawe mpite ngufirima ngufate amashusho y’ubugabo bwawe’.

Hanyuma ndamubwira ngo bakwishyuye angahe? arambwira ngo ‘bampaye amadolari 200 barambwira ngo ninzana Videwo yawe baranyishyura amadorali 300 yuzure amadorari 500’.”

Yago yakomeje agaragaza ukuntu yatunguwe n’ukuntu abantu bagambirira kugirira abandi nabi ndetse bakanabishoramo amafaranga y’umurengera. Ati: “Urumva ukuntu ibyo bintu ukuntu abantu banabishoramo amafaranga menshi kugira ngo barangize ‘kariyeri’ y’umuntu, urumva icyo kintu? Ibaze kugira ngo umuntu afate amadorali 500 ya Amerika, ubu aya madorali aravunjwa ibihumbi 500 by’amanyarwanda, kugira ngo akumenyekanishe nabi avuga ngo ‘dore ka kaniga mwirirwa muvuga ngo kararenze kari hejuru’.’’

Yago ni umunyamakuru ukunzwe cyane bitewe n’ibiganiro akora bikunzwe na benshi binyura kuri shene ye ya Youtube yitwa “Yago Tv Show” ndetse abenshi bakamukundira ubuhanga n’umuhate ashyira mu kazi ke ka buri munsi batibagiwe kuzamura impano zitandukanye.


REBA HANO IKIGANIRO GIHERUKA CYA P FLA KURI YAGO TV SHOW









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay3 years ago
    YAGO icyo ni icyaha gihanwa n'amategeko niba koko ubifitiye gihamya hita utanga ikirego muri RIB abo bantu akurikiranwe ntakindi
  • andaruhutse10@gmail.com3 years ago
    Yago uku ni ugutwika uba ushaka ntukabeshye , none baramuguteze wariguhura numukobwa utazi mukaryamana cg guhura nawe deja ubugabo yari guhita abufotora mujye mujya kubeshya inka nyabugogo , nosense!
  • Semakuba 3 years ago
    Yago ndakwemer bro





Inyarwanda BACKGROUND