Kigali

Ras Kayaga yahishuye uko umuzungukazi yamwitereteye bakajya gutura i Burayi nyuma bagatandukana agashaka undi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/08/2021 18:07
1


Ras Kayaga wakunzwe cyane muri Holy Jah Doves kubera ahanini imiririmbire ye mu ndirimbo yitwa ‘Maguru’, yahishuye uko umuzungukazi babanye imyaka 5 mu Rwanda baranabyarana nyuma bakajya gutura i Burayi, yatandukanye nawe ubu akaba yarashatse undi bari kumwe.





Ras Kayaga yakunzwe cyane muri Holy Jah Doves, ahanini iyo uvuze iyi band, abenshi bahita bumva indirimbo yitwa ‘Maguru’ yumvikanamo ijwi ry’uyu muhanzi usanzwe ufite ubuhanga mu gucuranga no kuririmba injyana ya reggae. Abenshi mu bari bagize iyi Band bashatse abazungukazi cyo kimwe na Ras Kayaga. Uyu mbere y’uko ajya gutura ku mugabane w’u Burayi, yabanje gukundana n’umuzungukazi wamwitereteye nk’uko yabisobanuye mu kiganiro ‘Ten To Night’ cya Radio TV 10 kigaruka ku makuru y’imyidagaduro cyo kuri iki cyumweru tariki 15.

Yagize ati: “(……) nari ntarafata icyemezo, nari ndi kumwe n’umukobwa witwaga Beatrice numvaga ko ariwe fiancé wanjye ariko nyine madamu wanjye nyine twashakanye tukabyarana [umuzungukazi] umwana umwe w’umukobwa yaraje arantereta antumaho umwana bitaga Didier duhuriye nyine mu kabari aho nari nakoze conseri, biramfata nyine bimwe by’abagabo, mpita mbigira niko kumutera inda”.

Nyuma yo kumutera inda yahise afata umwanzuro w’uko agomba kubyara ari kumwe n’umugore babana bityo. Uyu muzungukazi babyaranye yitwa Sarah, gusa nyuma yo kwimuka bakajya gutura ku Mugabane w’Uburayi baje gutandukana, ubu afite undi muzungukazi nk’uko yabisobanuye ati: “Nahise mbona undi witwa Esperance, ubwo rero niwe tukiri kumwe kugeza kuri ubungubu”.

Yakomeje avuga ko inyana ari iya mweru abisanishije na se witwaga Simpenzwe wari warashatse abagore barenze 3. Ras Kayaga usigaye utuye mu Bubirigi azasubirayo mu kwezi kwa 10.

UMVA HANO INDIRIMBO MAGURU YATUMYE AKUNDWA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jamar7 months ago
    Bitewe nurwego ariho nta muntu utamwifuza.





Inyarwanda BACKGROUND