Kigali

Miss Muyango yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/08/2021 15:12
0


Miss Uwase Muyango Claudine yakorewe ibirori byo kwitegura umwana w’umuhungu yitegura kwibaruka we na Kimenyi Yves mu birori byitabiriwe na barumuna ba Muyango ndetse na bakuru be.



Ni ibirori byahuriyemo bakuru na barumuna n’inshuti za Miss Muyango, nk'uko bigaragara byari byateguwe bisanzwe nk’abari mu rugo n’ubundi batatse ibipurizo n’utundi dutako dusanzwe cyane ko byari ibintu bisanzwe bikoreye. Nk'uko bigaragara ku mutsima (Cake) handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w’umuhungu. Mu byishimo byinshi bigaragarira amaso ubona Muyango n’umuryango we bishimiye cyane umwana w’umuhungu Miss Muyango agiye kwibaruka.

Miss Muyango ari kwitegura kwibaruka umwa we w'imfura

Umutsima (Cake) yari yanditseho ko ari umwana w'umuhungu

Mu kiganiro gito InyaRwanda.com yagiranye na Miss Muyango yavuze ko ari ibintu bisanzwe bya barumuna be na bakuru be baje baribyinira mu rugo nk’ibisanzwe. Yagize ati: ’’Ni barumuna banjye na bakuru banjye baje turibyinira nta kibazo nyine".

Miss Muyango yagaragazaga ibyishimo by’uko yitegura kwibaruka imfura ye y’umuhungu


INKURU WASOMA: MISS MUYANGO YAHAKANYE AMAKURU YAVUGAGA KO YIBARUTSE

Muyango agiye kwibaruka imfura ye nyuma y'iminsi micye ishize bimwe mu bitangazamakuru bitangaje amakuru y'ibinyoma yavugaga ko yamaze kwibaruka, gusa uyu mukobwa yayamaganiye kure anasaba abantu bamwandikaho amakuru atari yo kubireka bakajya bamusaba amakuru y'impano na cyane ko nta we ajya ayima nk'uko bikubiye mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com.

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019 Muyango yateguye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa bitewe n'umunyenga w'urukundo aba bombi bahoramo.

Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports tariki 28 Gashyantare 2021.

Muyango hamwe n'umukunzi we Kimenyi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND