Mbere yo kwitabira imikino ya CAF Champions League ikipe ya APR FC izahagarariramo u Rwanda, yagenewe ubutumwa n’umukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, ayibutsa ideni ifitiye abafana b’ayo n’abanyarwanda, anaboneraho gusobanuza intego nyamukuru y’iyi kipe yigaruriye shampiyona y’u Rwanda ariko ntirenge umutaru mu mikino Nyafurika.
Iyi
baruwa yanditswe na Zirimwabagabo Yohani Pawulo iragira iti:
Nitwa
Zirimwabagabo Yohani Pawulo, ndi Umunyarwanda, maze imyaka 28 nkurikira umupira w’amaguru
mu Rwanda, rimwe na rimwe inama n’umusanzu ndabitanga ngerageza kugereka
itafari ku rindi mu kubaka iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Iyi
isa nk'aho imaze kuba indirimbo yarambiranye mu matwi y’Abanyarwanda kuko kenshi
usanga ibivugwa bidakorwa, ariko se mwe muri ku ruhembe rw’uyu mupira mu
Rwanda, aho simwe nyirabayazana w’ibi byose? Reka nirengagize ko ntacyo nzi,
ariko ubusanzwe umunyarwanda yaravuze ngo ‘Zitukwamo nkuru’, ntabwo yibeshye
kuko iyo nitegereje neza nsanga mufite uruhare runini mu gutuma umupira w’amaguru
mu Rwanda udindira.
Imyaka
irashira indi igataha mwigwizaho ibikombe, ibyinshi muri byo mbona mubyegukana
mu buyo budasobanutse, muca mu nzira z’ubusamo mugakora ibishoboka byose ngo
intsinzi iboneke.
Iyo
mwambutse inkiko z’u Rwanda ni bwo tubona ikipe ya nyayo mufite benshi
bibeshyaho, kuko za nzira muca muri mu Rwanda, ziba zuzuyemo amahwa, mugasubira
inyuma nta kujijinganya kuko ari bwo bushobozi muba mufite, ibi biratubabaza nk’abanyarwanda
twifuza iterambere rya ruhago.
Twashimye
gahunda ya Kanyarwanda mwazanye mu myaka isaga Irindwi ishize, gusa ariko
ntacyo yubatse ku iterambere ry’umupira w’amaguru dushaka kugeraho, Ese buriya
nibwo buryo bwiza bwari bukenewe mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda? Ni yo turufu
se y’intsinzi yashobokaga? Ahari wenda mushobora kubisobanurira Abanyarwanda
bakabyumva n'ubwo njye mbona byazambye kugeza n’aho tubaye insina ngufi mu
karere.
Ariko
kenshi nkunda kwibaza cyane ku ntego y’ikipe yanyu ari nayo yacu, Ni
ukwishimisha? Ese ni uguhatana? Cyangwa kuba ikipe iriho itsikamira andi makipe
ikayabuza amahirwe yo gutera imbere birabanezeza? Mbaye mwe ibihe bishize
byageragejwemo byinshi bikanga byambera intangiriro y’ubuzima bushya bwo
gutanga umudendezo kuri buri kipe bigatuma shampiyona igira ihangana, igikombe
kigatwara uwagikoreye bigaragara.
Umusibo
ni ejo, ejobundi mukongera kuruhagararira mu mikino nyafurika, Ishyamba si ryeru
iyo mu mahanga, mugomba gukenga, mukanitegura nta gisibya.
Ariko
se mbibarize, mujyanye iyihe ntego muri Somalia? Cyangwa ni bimwe bisanzwe
ntihagire igishya twitega? Kurira indege ni intsinzi kuri mwe? Ese mutekereza
ku bafana baba babategerejeho ibyishimo? N'ubwo nta mwanya bahabwa ngo bavuge
ikibari ku mutima gusa Ubunyangamugayo n’Ubukotanyi bukwiye kubaranga mu Rwanda
ndetse no hanze yarwo.
Abanyarwanda
turabasaba kuzaduhagararira neza, muzakoreshe imbaraga mufite n’izo mudafite muduheshe
ishema n’ubwo biba bisa n’ibitabashishikaje gusa twe abafana tuba dufite
intimba, iyo dukubitwa umusubirizo n’amakipe ataturusha ubushobozi ubwo aribwo
bwose, twagera mu Rwanda tukaba intare z’inkazi ziseruka mu kibuga kikarasa
imitutu…
Tubashimira
uruhare mugira mu gutanga umwanya ku bana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru,
kuko mubaha ubumenyi bw’umupira w’amaguru kandi mukabitaho bishoboka.
Kuba
nta guhangana kuba muri shampiyona y’u Rwanda bigizwemo uruhare rukomeye namwe,
byatumye n’ikipe y’igihugu igaragara nk’insina ngufi mu karere, nta jambo
rigaragara bafite mu kibuga.
Impinduka
muri iyi kipe zirakenewe cyane nubwo zatinze. Muhe agaciro guhangana mu mupira
w’amaguru, Amakipe akeneye kwigenga, Abafana bakeneye ubwisanzure no gutanga
ibitekerezo byubaka ikipe, dukeneye iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibi
mvuze byose biri mu biganza byanyu, uwakuye inkota mu rwubati niwe uyisubizamo,
twese dufatanyije duharanire kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda utajegajega
kandi wubakiye ku kuri.
Zirimwabagabo Yohani Pawulo
TANGA IGITECYEREZO