Kigali

Yadohotse! Ukuri ku mafoto ya Rocky Kirabiranya wimirije imbere ’NTA GIKWE’ wakoze ubukwe n’umukinnyi wa Filime-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/08/2021 11:50
6


Amafoto ya Rocky Kirabiranya n’umukobwa witwa Carmene usanzwe ari umukinnyi wa filimi yibajijweho n’abantu benshi batandukanye bamwe bati ‘Nta Gikwe’ abandi bati 'barabeshya' gusa ukuri InyaRwanda ifite kuri aya mafoto ni uko Rocky Kirabiranya yakoze ubukwe.



Byabaye ibidasanzwe ubwo habanzaga gusohoka amafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we ahantu hari hateguye neza ndetse umukobwa atazuyaje ahita yemera kwambara impeta ya Rocky Kirabiranya, nyuma hakurikiraho indi mihango y'ubukwe nk'uko bisanzwe. Abenshi ntibigeze bakozwa iby'aya mafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we, ndetse ntibigeze banabyemera bitewe n'ukuntu imvugo ya 'Nta Gikwe' ndetse 'Nta kudohoka', wanadohoka bakavuga ko wahemukiye 'amanigga', yari yaramaze kuba imvugo ya benshi mu rubyiruko.

Rocky Kirabiranya ku wa Gatatu yashinze ivi asaba Carmene ko yamubera umugore

Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, Facebook na Twitter ntabwo bashobora gufungura izi mbuga ngo ntibahure n’amafoto ya Rocky Kirabiranya yatereye ivi umukunzi we ndetse n’andi yambaye ikoti ry’umweru yakoze ubukwe. Ku babashije kuyabona no gufungura imbuga nkoranyambaga ntibari gupfa kunyura kuri aya mafoto badatanze ibitekerezo byabo ngo bavuge uko batekereza kuri uyu mugabo ukunda kuvuga ko ntakudohoka ndetse ko nta gikwe ateganya ndetse n’uwadohotse bagakunda kumubwira ko yavuye mu bagabo.

Rocky hamwe n'umukunzi we

Mu bitekerezo bitandukanye ahantu henshi hatandukanye umunyamakuru yabashije kugeraho, yahuye n’ibitekerezo bitandukanye by’abantu bamwe bati bavuga ko ari indirimbo, abandi bati ni filime abandi bo ntibabashaga kubikozwa bibazaga koko niba umwami yadohotse bikabashobera. Ndetse benshi mu banyamakuru batandukanye bagiye bashyira aba bombi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko rwose bishimiye uyu muryango ariko abantu benshi ntibabikozwe bakavuga ko ari agakino barimo.

Ukuri ni ukuhe?

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubu ari ubukwe bwa nyabwo ndetse ubu bukwe bukaba bwarafatiwemo indirimbo izasohoka vuba ariko Rocky Kirabiranya we akaba yarakoze ubukwe ndetse anakora n’indi mihango ijyane nabwo yose.


Amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko umuhango wo kwambika impeta wabaye ku munsi wo kuwa Gatatu ndetse umukobwa witwa Carmene usanzwe akina muri filimi yitwa The Secret akoresha amazina ya Linda yemera kwambara impeta ya Rocky Kirabiranya. Nyuma y’iyo mihango hari hakurikiyeho umuhango w’ubukwe bwabaye kuri uyu wa Mbere aho imiryango n’inshuti zari zateranye mu gushyigikira abana babo ku ntambwe nziza bateye yo kurushinga banabasabira umugisha wo kuzarambana.


Carmene asanzwe akina muri firimi yitwa Sectret yitwa Linda

Amakuru avuga ko umuhanzi Social Mula wanaririmbye muri ubu bukwe indirimbo izakoreshwamo aya mashusho ariwe wabaye Parrain ndetse abagize Rocky Entertainment barimo Savimbi, Papa Cyangwe nawe wanafatanyije na Social Mula muri iyo ndirimbo na Arafat Kaboy, bambarira uyu mugabo mu gihe Kadafi Pro we yari ari kuri Camera nk’umukamezi wakamejeje.

Ese Koko ni indirimbo?

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko hagiye gusohoka indirimbo ya Social Mula afatanyije na Papa Cyangwe ariko ayo mashusho akazagaragaramo amashusho y’ubukwe bwose bwa Rocky Kirabiranya ndetse iyo ndirimbo bikaba biteganyijwe ko izasohoka vuba. Mu gushaka kumenya amarangamutima ya Rocky Kirabiranya nyuma yo gukora ubukwe, inshuro zose twamuhamagaye ntiyabashije gufata telefone ye ngendanwa ariko umwe mu nshuti za hafi za Rocky Kirabiranya ndetse na R.E waganiriye na InyaRwanda akadusaba kudatangaza amazina ye yahamije aya makuru anavuga ko ibyo abantu bari gutekereza ko atari ubukwe atari byo.


Papa Cyangwe na Kadafi Pro mbere y'ubukwe bwa Rocky bitegura guseruka

Mu Kiganiro kirambuye yahaye InyaRwanda.com yavuze ko ari byo Rocky ubu yamaze kurushinga ndetse anasobanura uko byagenze byose nk’umuntu wari uhibereye mu mihango yose uko yagendaga ikurikirana ndetse nawe ayikurikirana. Yagize ati: ’’Ni byo ni byo ni uko nyine iriya ndirimbo bashatse gufatira videwo nyine mu bukwe tu ariko nyine ni ubukwe, Rocky yambitse impeta ku wa Gatatu w’igishyize ubukwe buba kuwa mbere". Yakomeje agira ati: "Proposal niyo yabaye ku wa gatatu hanyuma ubukwe buba ku munsi wo kuwa Mbere".

Abajijwe uko azi umukunzi wa Rocky Kirabiranya cyane ko nyirubwite atigeze amutangaza na mbere, yagize ati: ’’Carmene yari umukunzi we kuva mbere ariko ngewe nari nzi ko ari nk’abantu bavukana bitewe n’ukuntu baganiraga bisekera ndetse mbimenya sinigeze mpita mbyemera ariko rwose ni byo.’’

InyaRwanda: Abari bambariye Rocky ni bande? 

"Umuhanzi Social Mula yari Parrain na ba Savimbi bamwambariye na ba Papa Cyangwe na Alafat Kaboy ubundi ni hafi ya bose bo muri Rocky Entertainment na Kadafi wabafotoye ndetse n’ababyeyi bose bari bahari.’’


Imiryango n'inshuti bari bateranye kubw'umunsi udasanzwe wa Rocky Kirabiranya

InyaRwanda: Abambariye umukobwa ni bande? 

"Harimo murumuna we mu bambariye umukobwa ukina muri The Secret na Carmene asanzwe akina muri The Secret yitwa Linda". Mu bari bitabiriye ubukwe harimo abahanzi batandukanye, abanyamakuru batandukanye, Dj Briane ndetse biranavugwa ko umuhanzi Bruce Melodie yari ahari.

N'ubwo amakuru kuri ubu bukwe yagizwe ibanga rikomeye ndetse abantu benshi bakaba batari kwizera ko Rocky yakoze ubukwe bitewe ahanini n'imvugo ze yari akunze kumvikanamo ko 'Nta gikwe', hari ibimenyetso bihari washingiraho byemeza ko yamaze kuva mu buseribateri. Hari umuntu w'imbere mu myidagaduro yo mu Rwanda watubwiye ko hashize icyumweru Rocky amwibwiriye ko afite ubukwe vuba kandi ko abantu bazatungurwa nabwo kuko bazabyuka bakumva yabukoze.

Dj Briane ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Rocky na Carmene


Rocky Kirabiranya yashyize ku mbuga nkoranyambaga iyi foto ntiyagira amagambo ayiherekeza, ariko ukurikije uko ifoto igaragara ushobora gukeka ko yashatse kuvuga ati: "Nambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi wanjye ariko mugabanye amagambo"


Rocky yanyujije kuri Instagram ifoto imugaragaza yakoze ubukwe munsi yayo ashyiraho akamenyetso k'impeta n'ak'umutima arandika ati "Imana ni nziza"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turatimana3 years ago
    Iyo ndirimbo nisohoka ntimuzanterekere kbs Nigikabyo bari bari muri shoot yindirimbo bibye AB Godwin kandi nubundi arleady yamaze kujya hanze audio yayo AB agiye no gukora video yayo rocky entertainment yayibye batarayishyira hanze#ayo namakuru yizewe 100/100
  • Niyibizi Jean pierre3 years ago
    Rocky kimono yirirwa abeshya abantu ngo ntagikwe knd we nyamara arimo kungitegura none dore birangiye agikoze ngahoooooooooooooooooo
  • Harahiye Akokantu weee3 years ago
    Kgl
  • Nsabimana Baptiste3 years ago
    Cha musaza none x umuntu udahagaze kwijambo ndye aba Ari ki imbere yabo yarisezeranize kuri ngewe mba numva uwo muntu abaye imbwa peee !!!
  • Maniraguha samuel3 years ago
    Nakore igikwe kbx ubundix ko nta myaka 100
  • Igiraneza Don Darcy1 year ago
    Ni Byiza Cyane!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND