Michael Sengazi yamamaye mu ruhando rw’abanyarwenya guhera mu gihugu cy’u Burundi n’u Rwanda azagukomeza azamuka agera mu bihugu binyuranye by’isi yegukana n’igihembo cya radiyo y’abafaransa RFI kiri mu bikomeye mu kibuga cy’abanyempano ku isi.
Abazi
Michael Sengazi kuva mu bwana, bemeza ko yavukanye impano yo gutera urwenya. Uwitwa Blaise Ikoriciza wamamaye nka Rasko uzi imikurire ya Sengazi, yemeza ko
bwa mbere Sengazi yageze ku rubyiniro mu mwaka wa 2011 mu gihugu cy’u Burundi
icyo gihe ngo yagaragaje impano ihambaye abantu baranyurwa.
Byaje no kurangira Rasko ariwe umubereye umujyanama mu mwuga akora. Uwitwa Kigingi, umunyarwenya wamamaye muri Bujumbura, bakuranye bakanakorana, yagize ati: “Ni umuvandimwe wanjye, namubonye akura ni nawe watumye mbasha kwinjira mu kibuga.”
Ibyo
aba bagiye batandukana bagiye bavuga mu bihe bitandukanye ntibinyuranye cyane
n’ibyo umunyarwenya Babou yatangaje mu kiganiro yagiranye n’INYARWNDA aho
yatangiye agira ati: “Mu by’ukuri icyo navuga ni uko Michael ashaje.”
Michael Sengazi mu mwaka wa 2017 asusurutsa abakunzi b'u Rwenya
Aho
yavugaga ku isabukuru y’amavuko akomeza agira ati: “Kuri ubu ari kubarizwa muri Bujumbura
aho yagiye mu bitaramo afite we na ba Kigingi.” Yongeraho ati: “Byange bikunde ni ibitaramo
yateguye yifuzaga ko byahura n’isabukuru ye y’amavuko.”
Kubijyanye
n’igihe yahuriye na Michael, Babou
asubiza agira ati: “Mukuru wanjye yari yantwaye ahantu hitwa ishusho art center
kacyiru hari nko muri 2009 cyangwa 2010, nakoraga comedy ariko mu rusengero, arabwira ngo tugende duhure n’abandi banyarwenya.”
Agaragaza
ko bahageze Michael yari yatinze ati: “Twarahageze duhura na Jerome, Michael we
yari yatinze ariko aje anyura aho nari nicaye muteye umugongo asanga ninjye uri
kuvuga anyuraho ahindukiye ambonye aratungurwa ahita avuga ngo aka kana niko
gafite urujwi rungana gutyo.”
Babu
yongeraho ko atari amuzi agahita agwa mu kantu nyamara akaza gusanga ariwe
uyoboye abivuga agira ati: “Ndibaza umuntu utanze igitecyerezo ku ijwi ryanjye
ni nde? Ngiye kubona mbona nawe aricaye ahita avuga ngo noneho mutwereke ibyo
mushoboye.”
Akomeza agira ati: “Tujya ku rubyiniro, atangira kudukosora.” Ati: “Michael rero naje gusanga ari umuntu w’inararibonye kandi utameze nk’abandi, utagira ishyari n’ubucakura bwo kumva yagutwara ibintu byawe wakoze”.
Yagize
ati: “Michael natangiye kubona ari wa muntu ukugira inama agashaka ko ibintu
byawe birushaho kugira imbaraga. Hari abandi bo rero bahita bumva ibintu byiza
bakumva babisubiza inyuma cyangwa bakanakwiba igitecyerezo cyawe ariko we
aba ashaka ko watera imbere.”
Akomeza
yerekana ko kuva ubwo bagiye bamenyana, bajyana iwabo i Burundi bakorayo
ibitaramo, basura umuryango wabo noneho se umubyara nawe agira ngo urwenya
mpuzamahanga nyina nawe akaba umubyeyi mwiza.
Noneho
rero kandi nk’uko Babou akomeza abivuga, Michael arasabana cyane ndetse ugasanga
aravugisha abantu abonye bwa mbere nk’aho basanzwe baziranye urugero atanga
ni nk’iyo mujyanye guhaha aba avugana n’abacuruzi nk’aho bamenyanye mu myaka itanu
ishize.
Mu busanzwe rero Michael Sengazi yavutse kuwa 16 Kanama 1989, yavukiye mu gace ka Mutanga mu gihugu cy’u Burundi. Avuka ari umwana wa gatanu mu muryango w’abana barindwi, se umubyara ni umurundi nyina akaba umunyarwandakazi.
Amashuri
abanza n’ayisumbuye yose yayasoreje mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura, mu
kigo kitiriwe Mutagatifu Archange. Mu mwuga wo gutera urwenya, yitabira ibikorwa
bitandukanye birimo nk’iserukiramuco ryabereye muri Congo Kinshasa agasetsa
abarenga 6000.
Muri iri serukiramuco muri Congo, byabaye ngombwa ko iminota Michael yari ateganirijwe bayongera bitewe n’uburyo abafana bari
bizihiwe, aho kuba mirongo 30 ikagirwa mirongo 45. Nyuma yaho yaje gukomeza
kwitabira amaserukiramuco anyuranye arimo nk’iryabereye mu gihugu cya
Switzerland n’ahandi hanyuranye mu Burundi no mu Rwanda.
Mu
banyarwenya akunda urugero harimo uwitwa Gad Elmaleh, Steve Harvey, Dave Chapelle, Bill Cosby, Guy Bedos,
Dieudonné n’abandi .
Michael
Sengazi, yaje kwegukana icyiciro cya 5 cy’amarushanwa ya Radiyo y’Abafaransa
RFI yabaye kuwa 07 Ukuboza 2019 yegukana amayero 4000.
TANGA IGITECYEREZO