Ikiciro cya kabiri mu bagabo n'umupira w'amaguru mu bagore mu mikino Minisiteri ya Siporo yabwiye FERWAFA ko yemerewe gusubukurwa nta kibazo.
Gorilla FC niyo ifite igikombe cy'ikiciro cya kabiri giheruka
Kuri
iki gicamunsi rero nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA
ryatangaje ko ryahawe uburenganzira bwo gusubukura amwe mu mashampiyona arimo
ikiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagore, ndetse n'ikiciro cya kabiri mu
bagabo. FERWAFA yakomeje itangaza ko kandi mu gihe cya vuba, hazatangazwa
ingengabihe y’ayo marushanwa ndetse bigendanye n'ingamba zivuguruye zo kwirinda
Covid-19.
Scandinavia WFC niyo ifite igikombe giheruka mu 2019
Ikiciro
cya kabiri abakunzi b'umupira w'amaguru bari bakomeje kwibaza niba kizakinwa, dore ko amakipe azamanuka yo yamaze kumenyekana. Ikiciro cya kabiri
cyaherukaga gukina tariki 21 Ugushyingo 2020 aho Gorilla FC yatsindaga Rutsiro
FC ibitego 2-1. Mu bagore ho kuko n'ikiciro cya mbere kitarakinwa, niyo mpamvu
ibi byiciro bigomba gukinwa byose icyarimwe. Scandinavia niyo ifite igikombe
cya Shampiyona giheruka mu bagore.
TANGA IGITECYEREZO