RFL
Kigali

Nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe! Agasaro Nadia yashimagije Riderman bamaze imyaka 6 barushinze

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/08/2021 11:43
0


Tariki 16 Kanama 2015 ni bwo Riderman yakoze ubukwe na Nadia Farid winjiye mu buzima bw'uyu muraperi agahita amufata bugwate kuri ubu bakaba bamaze imyaka 6 babanye nk'umugore n'umugabo kandi bakaba babanye neza nk'uko babitangaza. Kuri ubu aba bombi bafite umugisha w’abana batatu barimo impanga z'abakobwa babiri.



Agasaro Nadia Farid mu butumwa bwuzuye amarangamutima n’urukundo rwinshi yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram abuherekeresheje ifoto, yakeje umugabo we Gatsinzi Emery [Riderman] amushimira igihe amaranye nawe we cyose amuha urukundo rutagereranywa. Muri ubwo butumwa yasabye Imana ikintu gikomeye cy’uko yazamuha kurambana n’umugabo we ndetse ko ashimangira ko azakomeza kumukunda urudasaza kuko nawe yamukunze urudasanzwe.


Kuva ku munsi wa mbere Riderman na Nadia bagaragaza ibyishimo by'urugo rwabo

Yagize ati ’’Imyaka ibaye itandatu tubaye umwe imbere y'Imana n'abantu, Riderman ibaye itandatu umpa urukundo rwinshi bidasanzwe birahebuje kukugira nshuti magara nkunda. Imana yabumbiye umunezero wanjye wose muri wowe maze igihe kigeze Ihuza inzira zacu mu buryo bwayo dore ko Ikora ukwayo  Reka nyishimire kuko yakabirije inzozi zanjye muri wowe ubuzima bwange bw'iteka. Uzi ibyo ndi kuvuga.

Imana izaduhe kuzarambana kugeza twuzukuruje amashimwe ku Mana yo ikomeje kurinda isezerano ryacu  nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe ndagukunda n’umutima wange wo. mu ruhande rwawe hari ibyiza gusa".


Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015. Ku wa 11 Ukuboza 2015, uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, bamwita Rusangiza Eltad.

Nadia na Rusangiza imfura ye na Riderman

Kamba na Randa impanga baheruka kwibaruka







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND