RFL
Kigali

Uncle Austin yavuze 'bwa mbere' uko uwari umukunzi we yamushinje kumwanduza SIDA bajyana kwipimisha ibisubizo akabihakana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2021 9:40
1


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin umaze imyaka irenga 15 akomatanya iyi mirimo yombi, yavuze ‘bwa mbere’ uko yabayeho igihe kitari gito asobanurira umukobwa bakundanye ko ibyo yumvise by’uko yamwanduje SIDA atari ukuri.



Biri mu byatumye inganzo imutwara akora indirimbo yise ‘Dupfa Iki?” yasohoye tariki 9 Kanama 2021, ikebura abatanezezwa n’iterambere ry’abandi, abavuga ibyo batahagazeho, abapfa ubusa n’ibindi bitagakozwe n’umuntu nyamuntu.

Ni indirimbo yakunzwe cyane mu gihe gito bitandukanye n’izindi ndirimbo z’uyu muhanzi. Ndetse, hari abagiye bamuhundagazaho ibitutsi mu bihe bitandukanye bumvise iyi ndirimbo bamwandikira bamusaba imbabazi, arazitanga.

Mu kiganiro na Isango Star, Uncle Austin yavuze ko indirimbo ye ‘Dupfa iki?’ yari imaze imyaka ibiri ibitse mu kabati, yayanditse ashingiye ku mibanire y’abantu batandukanye n’umuyaga w’igihuha cyakwijwe n’abantu atazi babwiye uwari umukunzi we ko yamwanduje Sida, kandi ko afata n’imiti igabanya ubukana.

Uyu muhanzi wibanda ku njyana ya Afrobeat ati “Ni ubwa mbere mvuze iyi nkuru. Ku buryo yamaze n’icyumweru atamvugisha yarananutse, bamubwira ngo maze n’igihe afata imiti.”

Uncle Austin avuga ko muri icyo gihe hari n’inshuti ze zabimubwiraga ko yanduye Sida, ndetse ko atari inkuru yari izwi n’umuntu umwe.

Yavuze ko muri icyo gihe yabajije uwari umukunzi we niba yaragiye kwipimisha ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze, nyuma y’uko abantu bamubwiye ko yamwanduje Sida.

Ati “Noneho icyo gihe abimbwiye ndamubwira nti bakubwiye ko ndwaye Sida ngo narakwanduje koko? Ese wowe urarwaye wagiye kwipimisha, ati Oya!.”

Uyu muhanzi yavuze ko yahise abwira uwari mukunzi we ko agiye kwipimisha, ibizamini bigaragaza ko atanduye hanyuma arabimwoherereza ariko undi abitera utwatsi.

Yavuze ko umukunzi we yanze kwemera ibyo bisubizo bigaragaza ko Uncle Austin atanduye, bikomezwa n’abantu (atazi) bamubwiye ko Uncle Austin ashobora kuba yipimishije mu baganga baziranye, bagahimba ibisubizo by’uko atanduye Sida.

Ati “Yanga kubyumva, baramubwira bati buriya yagiye mu baganga b'iwe baziranye bahinduranya ibisubizo.”

Uyu muhanzi yavuze ko akimara kubona ko umukunzi we atizeye ibisubizo yari amweretse, bajyanye bombi kwipimisha ku bitaro bibiri bitandukanye.

Avuga ko yabwiye umukunzi we ko buri umwe ari bufungure igisubizo cy’undi, ariko nabwo ntiyahise abyemera. Uncle Austin anavuga ko muri icyo gihe abantu bakoraga udukundi bakavuga ko yanduye Sida.

Uncle yatanze urugero rw'abantu bifuriza abandi ibibi kuburyo bashobora no gutangira igihuha gishinja umuntu kuba yaranduye SIDA kandi bihabanye n’ukuri

Inshuti z’umukobwa wakundanaga na Uncle Austin zajyaga zimubwira ko yamureka (yareke uyu muhanzi) ngo atazamwanduza Sida

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DUPFA IKI’ YA UNCLE AUSTIN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niringiyimana damac'esne3 years ago
    uwomuntu afite uwayimuteye





Inyarwanda BACKGROUND