RFL
Kigali

"Ndagukunda ubu n'iteka ryose" - Lauren London yifuriza isabukuru nziza Nipsey Hussle bakundanaga umaze imyaka 3 apfuye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/08/2021 7:59
0


Umukinnyi kabuhariwe wa filime akaba n'umunyamideli Lauren London wahoze akundana n'umuraperi Nipsey Hussle umaze imyaka 3 yitabye Imana, yamwifurije isabukuru nzinza. Mu magambo Lauren London yavuze yashimangiye ko ntawuzamurutira uyu musore ndetse ko azamukunda iteka ryose.



Lauren London ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye muri Hollywood ndetse akaba ari mu bagore bakunzwe cyane mu myidagaduro muri Amerika. Uyu mugore w'imyaka 36 azwi cyane muri filime nyinshi yakinnye zakunzwe zirimo nka ATL yakinanye n'umuraperi TI, Baggage Claim, The Perfect Match, I Love You Beth Cooper, Without Remorse hamwe n'indi filime y'uruhererekane (Serie) yitwa Games People Play inyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya BET.


Lauren London usibye kuba yaramamaye mu ruhando rwa Cinema yarushijeho kwamamara ubwo yakundanaga n'umuraperi Nipsey Hussle witabye Imana ku itariki 31/03/2019. Aba bombi batangiye gukundana kuva muri 2013 kugeza ubwo Nipsey Hussle yapfaga arashwe. Urukundo rwa Lauren London na Nipsey Hussle ntawe rutagaragariraga bitewe n'uko aba bombi batasiganaga, wasangaga Lauren ariwe ugaragara mu mashusho y'indirimbo za Nipsey Hussle mugihe abandi bahanzi bakoresha abakobwa batari abakunzi babo siko byari bimeze kuri Nipsey Hussle.


Ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru ni bwo abanyamuziki n'abafana bawo muri Amerika bifurizaga isabukuru nziza Nipsey Hussle wari kuba wuzuza imyaka 36 iyaba akiriho, by'umwihariko umuryango wa Nipsey urimo na Lauren London dore ko babyaranye umwana w'umuhungu witwa Kross Asghedom. Mu magambo Lauren London yakoresheje yifuriza isabukuru nzinza Nipsey Hussle wahoze ari umukunzi we ndetse banabanye nk'umugabo n'umugore mugihe cy'imyaka 7 yongeye gushimangira ko akimukunda cyane.


Yagize ati: ''Isabukuru nziza mwami wanjye (My King)! Ndagukunda uyu munsi n'iteka ryose. Kugukumbura byabaye ibigize uturemangingo twanjye (DNA) kandi mbigaragazanya icyubahiro. Kross yanyibukije ko wujuje imyaka 36 nk'iyanjye. Uri uwa mbere mu ba mbere Hussle Tha Great ntihazigera habaho undi nkawe''. Aya niyo magambo Lauren London yakoresheje yifuriza isabukuru Nipsey abinyujije kuri Insagram ye. Si ubwa mbere Lauren yaba agaragaje ko agikunda uyu muraperi kandi ko azahora amukunda dore ko akunze kubyerekana mu magambo yandika ku mbuga nkoranyamanga no muri Interview ze akunze kuvuga ko atazigera akunda undi mugabo.


Lauren London bahaye akazina ka kabyiniriro ka Lady Hussle yarasanzwe we na Nipsey bari ku rutonde rwa Couple 10 zikomeye muri Amerika bahuriraho na Barack Obama n'umugore we Michelle Obama.Kugeza ubu Lauren afite ishusho ya Nipsey Hussle ku kuboko kwe kw'iburyo ndetse n'ijambo rya 'TMC' risobanura ngo The Marathon Continues ryakundaga gukoreshwa cyane na Nipsey Hussle,yaniyanditseho (tattoo) kandi amagambo yanyuma Nipsey yamuhaye muri SMS mbere y'uko yapfa agira ati''Lauren,uri umutima wanjye ndagukunda kurenza uko ubitekereza''. Aba bombi kandi bari baranishyizeho indi tatto mbere yuko Nipsey apfa ivuga ngo'2 THA END' bisobanura ngo kugeza kw'iherezo.


Kuri ubu Lauren London niwe usigaye arera abana 2 ba Nipsey Hussle harimo imfura ye y'umukobwa yitwa Emani Asghedom hamwe n'umuhungu babyaranye witwa Kross Asghedom.Lauren London kandi ni nawe usigaye ayobora uruganda rw'imyenda rwitwa The Marathon Clothing rwashinzwe na Nipsey Hussle ndetse anaherutse gushyira imyenda mishya ku isoko yise TMC:Miami Story yakozwe na PUMA ifatanije na The Marathon Clothing aho bakoze imyenda isa neza niyo Nipsey Hussle yambaye mu gitaramo cya nyuma yakoreye muri Miami.


src:www.HollywoodReporter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND