RFL
Kigali

Bwiza Emerance yarangije Album ya mbere yakozweho n’abarimo Madebeats na Danny Vumbi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2021 16:29
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance uherutse gusinya mu Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac Music Label; uyu munsi, yashyize akadomo kuri Album ye ya mbere ataratangaza izina ryayo.



Uyu mukobwa ni we watsinze irushanwa “The Next Diva-Indi Mbuto” ryabaga ku nshuro ya mbere, ryateguwe na Kikac bituma ahita atangira gufashwa n’iyi nzu isanzwe ibarizwamo abahanzi bakomeye Mico The Best ndetse na Danny Vumbi.

Yahigitse bagenzi be abarushije kuririmba neza, agaragaza igikundiro mu gihagararo ku rubyiniro.

Akimara kwinjira muri Label ya Kikac, bahise batangira kumufasha gukora indirimbo yakubiye kuri Album ye ya mbere. Izumvikanaho we wenyine kuko nta wundi muhanzi bigeze bakorana.

Ni Album ikozwe mu gihe kitageze ku mezi ane, ndetse zimwe mu ndirimbo ziyigize ziratangira gusohoka mu mpera z’uku kwezi.

Yakozweho na ba Producer bane barimo Producer Madebeats wakoze 60% by’iyi Album, Producer Element, Producer Bob ndetse na Producer Niz Beat (Ni we wakoze indirimbo ikunzwe yitwa ‘Igikwe’ ya Gabiro Guitar na Confy.

Indirimbo ziri kuri iyi Album Bwiza yazanditse afatanyije n’umwanditsi w’indirimbo Danny Vumbi ndetse na Mico The Best. Uyu muhanzikazi anafiteho indirimbo ye yiyandikiye.

‘Byasabye umwiherero!’ Uyu muhanzikazi yari amaze igihe muri Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ari kumwe na Producer Madebeats ndetse na Danny Vumbi ari naho bashyiriyeho akadomo ka nyuma.

Uhujimfura Jean Claude Umuvugizi wa Kikac yabwiye INYARWANDA, ko iyi Album ikubiyeho indirimbo zivuga ku rukundo n’ubuzima busanzwe.

Avuga ko ari ‘Album nziza’ abantu bakwiye kwitega, kandi ko buri ndirimbo izajya isohokana n’amashusho yayo.

Bwiza Emerance yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami rya Hospitality and Tourism Management, aho yatangiye kwiga mu 2020.

Ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata.

Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Icyiciro rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n’ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba. Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo iz’abana arabikomeza kugeza n’ubu.

Uyu mukobwa yaririmbye muri korali kuva ku myaka 8 y’amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. Ndetse muri iki gihe, ni umwe mu baririmbyi b’urusengero asengeramo rwakoreraga i Kigali nyuma rwimukira i Nyamata.

Arajwe ishinga no gushyira itafari ku muziki w’abakobwa mu Rwanda, akagaragaza ko ibyo abahungu bakora n’abakobwa babikora mu muziki.


Bwiza Emerance, Producer Madebeats ndetse na Danny Vumbi bakoze kuri Album


Bwiza yasoje Album ye ya mbere afashijwe n’umunyamuziki ubimazemo igihe kinini, Semivumbi Daniel [Danny Vumbi]

Producer Madebeats yakoze akazi kangana na 60% kuri Album ya Bwiza Emerance







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND