RFL
Kigali

Iwacu Muzika Festival: Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye asaba insengero guhindura uko bafata abahanzi ba Gospel-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2021 23:19
0


Umuhanzi w’indirimbo zihembura imitima, Israel Mbonyi yatangaje ko abahanzi bafatiye runini abantu b'imyemerere ya Gikirisitu muri rusange, bityo ko insengero zikwiye kubaha agaciro no kubafasha mu rugendo rw’iterambere rwabo rw’umuziki.



Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ziha Ikuzo Imana yabaye umuramyi wa mbere uririmbye mu bitaramo by’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda Covid-19.

Israel Mbonyi witegura gusohora indirimbo nshya yakoze igitaramo cy’ivugabutumwa yisunze indirimbo ze zinyuranye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Yari amaze iminsi ararikiye abafana be n’abakunzi b’umuziki kuzaririmbana nawe urutonde rw’indirimbo yahisemo kuri Album ya mbere yasohoye mu 2014, Album ya kabiri yasohoye mu 2017 na Album ya Gatatu yashyize ku isoko mu 2020.

Mu ikiganiro kibanziriza igitaramo yakoze, yasobanuye ko Gospel ari umuziki waremewe guhimbaza Imana, guha ihumure n’icyizere abantu batandukanye.

Asobanura ko arajwe ishinga no gukora indirimbo umuntu yumva akagira icyo asigarana. Kandi agakora uko ashoboye ubutumwa atanga bukagera kure.

Uyu muhanzi uririmba anicurangira yavuze ko uko umuziki w’u Rwanda utera imbere ari nako Gospel itera imbere.

Avuga ko imyaka itatu yagiye icamo kugira ngo asohore Album, wari umwanya yahaga abantu kugira ngo bumve neza Album ye anategura indirimbo nshya. 

Israel yashimangiye ko insengero zubatse izina hanze aha byagizwemo uruhare n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, bityo ko insengero zikwiye kubazirikana mu igenamigambi ryazo.

Ati "...Insengero ureba zateye imbere abahanzi babo bagizemo uruhare runini cyane. Rero bareke kubashyira ku ruhande ngo bahe ibindi agaciro ahubwo nabo babahe agaciro.”

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki uvuna kuva ku ikorwa ry'indirimbo kugeza isohotse. Bityo ko ari ah'insengero gushyigikira abahanzi babo.

Ati “...Babashyigikire bumve ko ari abahanzi bafitiye runini urusengero noneho no mu rusengero bajye babaha agaciro nibwo n'umuziki nawo uzatera imbere."

Muri iki gitaramo, Mbonyi yaririmbye indirimbo nka ‘Mbwira’, ‘Urwandiko’, ‘Karame’, ‘Mbega ubuntu’ ya Appolinaire’, ‘Ndagushima’ ya Dudu, ‘Ibihe’, ‘Ku marembo y’ijuru’ ndetse na ‘Baho’.

Israel aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere azasohora indirimbo nshya nyuma y’amezi atanu ashize asohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Baho’.

Uyu muhanzi yanavuze ko yamaze guhitamo abaririmbyi 50 bazavamo abazamufasha kuri Album ye nshya yise ‘Cross songs’.

Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye muri Iwacu Muzika Festival

Israel Mbonyi yifashishije abaririmbyi basanzwe bamufasha mu bitaramo no mu ikorwa ry’indirimbo ze Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ‘Mbega ubuntu’ ya Appolinaire ndetse na ‘Ndagushima’ ya Dudu Israel Mbonyi yavuze ko abahanzi ba Gospel bafatiye runini iterambere ry'insengero Uyu muhanzi avuga ko abahanzi ba Gospel badakwiye kwirengagizwa mu igenamigambi ry’insengero  Israel Mbonyi yasabye ko abahanzi ba Gospel bahabwa agaciro mu nsengeroNyuma yo kuririmba muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yashimye abagikurikiye, avuga ko ‘byari byiza’

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ‘Baho’ aherutse gusohora   

Uyu muhanzi aherutse kubwira INYARWANDA ko agiye gusohora indirimbo nshya Israel Mbonyi afatwa nk’umunyamuziki w’indirimbo zihembura imitima ya benshi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IGITARAMO ISRAEL MBONYI YAKOZE

">

AMAFOTO: BJC Official-EAP








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND