RFL
Kigali

Cindy Sanyu aratwite nyuma y’imyaka 10 yibarutse imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2021 9:34
0


Umuhanzikazi Cindy Sanyu atwite inda y’amezi atatu n’ubwo atabyemera, akavuga ko abantu bakwiriye kumubaza niba yasohoye indirimbo nshya.



Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo sqoop.co.ug byanditse ko uyu muhanzikazi atwite inda y’amezi atatu.

Cindy Sanyu yavuze ko abafana n’abandi badakwiriye kumubaza niba atwite. Ati “Abafana kuki mukomeza kumbaza niba ntwite aho kumbaza niba nasohoye indirimbo? Kuba natwita ni ibindeba ku giti cyanjye.”

Mu mezi ashize, uyu muhanzikazi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko igihe kigeze kugira ngo abyare undi mwana.

Icyo gihe kandi yatangaje ko yamaze kwerekana mu muryango umukunzi we mushya Joel Atiku yavugaga ko bazarushinga muri uyu mwaka.

Mu 2020, ni bwo Joel Atiku yateye ivi yambika impeta y’urukundo Cindy Sanyu amuteguza kurushinga.

Uyu muhanzikazi asanzwe afite umwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko yabyaranye n’umugabo Mario Brunette batandukanye.

Cindy yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ry’abahanzikazi rya ‘Blue 3’ ryakanyujijeho yari ahuriyemo n’umunyarwandakazi Lilian Mbabazi ndetse na Chandiru. Aba bombi baje gutandukana buri wese akora umuziki ku giti cye.

Uyu mugore waje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, azwi mu ndirimbo zirimo ‘Gahunda’ yakoranye na Kid Gaju, ‘Hot like that’, ‘Ayokyakokya’, ‘Mukodo’ n’izindi zinyuranye.

Cindy Sanyu aravugwaho inkuru yo gutwita n’ubwo atabyemeza  Cindy Sanyu aherutse kwerekana umukunzi mushya nyuma yo gutandukana n’uwo babyaranye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND