RFL
Kigali

Inyungu z’umuherwe Kroenke ku giti cye atitaye ku byishimo by’Abafana: Imbogamizi ikomeye y’iterambere rya Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/08/2021 16:43
1


Imyaka ibaye myinshi Abafana b’ikipe ya Arsenal bategereje igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza n’ikindi cyose cy’i Burayi, gusa amaso yaheze mu kirere, bategereje impinduka cyangwa gutungurana, ariko se ibi byose biterwa n’iki?. Umuherwe w’Umunyamerika washoye amafaranga muri iyi kipe niwe utungwa agatoki kuba nyirabayazana.



Kuva mu 2008, Umuherwe w’umunyamerika Stan Kroenke yatangiye kuba umunyamigabane mu ikipe ya Arsenal, gusa uko imyaka yagiye izamuka yagiye agura imigabane myinshi kugeza ubwo yaguze n’iya Danny Fiszman na Nina Bracewell-Smith, akegukana Arsenal ku manywa y’ihangu nyuma y’igihe gito ashyizwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Kuva Kroenke yafata Arsenal, nta musaruro ufatika iyi kipe irageraho, kuko nta gikombe cya shampiyona iratwara, yewe nta n’icyo ku mugabane w’i Burayi iratwara kandi ihora mu makipe 10 akize ku Isi.

Ibakwe no guhangana bya Arsenal yari izwiho kugura abakinnyi bakomeye bari ku rwego rwo guhanganira ibikombe mu Bwongereza, byarangiranye n’ababanjirije Kroenke ku buyobozi bw’iyi kipe.

Uretse ibikombe bitanu bya FA Community Shield na Bine bya FA Cup, nta kindi gikombe Arsenal yegukanye ku ngoma y’umuherwe Stan Kroenke umaze imyaka 13 muri iyi kipe y’i Londres.

Arsenal imaze igihe kirekire idasiba kugaragara mu makipe aba yinjije amafaranga menshi mu mwaka, biyiha kugaragara mu makipe 10 ya mbere akize ku Isi.

Uyu Munyamerika ubarirwa muri za Miliyari z’amadolari, asanzwe afite amakipe menshi cyane yashoyemo amafaranga, arimo na Denver Nuggets yo muri NBA bivugwa ko ariyo yitaho cyane kuruta uko yita kuri Arsenal.

Umusaruro wa Arsenal mu myaka 15 ishize washobeye benshi bakurikirana umupira w’amaguru, kuko iyo umwaka urangiye, undi utangira bigaragara ko nta gahunda y’impinduka ihari muri iyi kipe, bituma ibihe bibi bisa nk’ibyabaye akarande muri iyi kipe bisimburana iteka.

Mu myaka ishize ibitangazamakuru byo mu Bwongereza, byavuze ko Stan Kroenke aba arajwe ishinga no kubona amafaranga menshi yisuka kuri konte ze, ataba yitaye ku byishimo cyangwa akababaro k’abafana ba Arsenal, ari nayo mpamvu gutsinda cyangwa gutsindwa kwayo bitaza ku rutonde rw’ibyihutirwa kwa Kroenke.

Bivugwa ko aho gushora amafaranga menshi muri Arsenal, Kroenke ayashyira mu ikipe ya Denver Nuggets yo muri NBA muri Amerika kuko aba ahategereje inyungu nyinshi.

Ntabwo Arsenal ikiri ku rwego rw’amakipe akomeye mu Bwongereza (Top class) kuko no gusoza shampiyona mu makipe atandatu ya mbere byabaye nk’umugani.

Abatoza baraza, abandi bakagenda ariko ugashaka umusaruro ukawubura, birashoboka ko hari abibeshya ko umusaruro mubi umaze igihe kirekire muri Arsenal uterwa n’abatoza badashoboye, ntabwo aribyo, kuko umusaruro mubi uterwa no kuba nta bakinnyi bari kurwego rwo guhatana iyi kipe ifite? Biterwa n’iki ko amafaranga atabuze mu ikipe? Ese intego ya Arsenal ihabanye no kwegukana ibikombe?

Byabaye agahomamunwa ubwo Arsenal yatangiraga umwaka w’imikino wa 2021/22 itsindwa na Bentford iri gukina umwaka wa mbnere muri Premier League ibitego 2-0, bituma benshi mu bakunzi b’iyi kipe bibaza ahazaza hayo n’intego ifite.

Arsenal yasoje umwaka w’imikino ushize ku mwanya wa Munani mu makuipe 20, ariko nta mpinduka zigragara zigeze zikorwa hategurwa umusaruro mwiza muri uyu mwaka, hagurwa abakinnyi bo kuyifasha.

Uyu muherwe Stan Kroenke utarekura amafaranga agaragara ngo ikipe yiyubake, igure abakinnyi bari ku rwego rwo guhatanira igikombe, niwe utungwa agatoki ko kuba nyirabayazana ituma umusaruro ukomeza kuba nkene.

Uyu musaruro nkene umaze igihe kirekire warazonze abafana ba Arsenal bageze aho kwihangana bibananira, basaba uyu muherwe kurekura ikipe yabo akagenda kuko akomeje kuyirindimura, bagira bati "Kroenke Out".

Uyu musaruro mubi, watumye Perezida Kagame Pau,l umukunzi ukomeye w’akadasohoka w’iyi kipe nawe avuga ko Arsenal ikeneye impinduka nubwo zatinze.

Umuherwe Stan Kroenke arashinjwa gukurikira inyungu ze bwite akirengagiza ibyishimo by'Abafana ba Arsenal

Abafana batangiye kumusaba kuva mu ikipe yabo

Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford ivuye mu cya kabiri ibitego 2-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel2 years ago
    Nayirekure





Inyarwanda BACKGROUND