RFL
Kigali

Amateka y’ubuzima bwa Nkusi Arthur warushinze na Miss Muthoni Fiona-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/08/2021 21:22
0


Nkusi Arthur umunyarwenya w’umunyarwanda wavutse tariki 22 Mutarama 1990 (afite imyaka 31) y’amavuko, ni mwene Mazimpaka Jones Kennedy na Kibuuka Harriet akaba avuka mu muryango w’abana 6. Kuri ubu uyu musore yamaze kurushinga na Miss Muthoni Fiona Naringwa.



Nkusi Arthur akomoka mu muryango w’ibyamamare uhereye kuri Se umubyara Mazimpaka Kennedy wamenyekanye mu ikinamico na sinema ndetse no gusobanura filime mu Kinyarwanda, ndetse na mukuru we Sintex umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki.

Igihe cyose amaze ku Isi cyamwigishije byinshi birimo kwihanganira byose no guca bugufi ariko ikiruta byose yize avuga ko ari uko Isi igoye kandi isaba gukora utikoresheje. Mu buto bwe, Arthur yakuze ari inkubaganyi ari nabyo byafashije ababyeyi be kubona ko ari umwana ufite impano zitandukanye kandi zamugirira akamaro.


Yizihiza isabukuru inshuro ebyiri mu mwaka

Nkusi Arthur iyo muganiriye agusobanurira uburyo yizihiza isabukuru ye kabiri mu mwaka ati “Ubundi navutse tariki 22 Mutarama 1990 ariko papa wanjye ubwo yuzuzaga ku mpapuro yaribeshya yandika 22 Nyakanga, kubera ko iyo tariki ariyo nagiye nuzuza henshi mu nyandiko zindanga benshi mu nshuti zanjye niyo bizihiza kandi sinababuza rwose dore ko nanjye ayo matariki yombi nyizihiza kimwe”.

Icyo aha agaciro cyane mu buzima ni urukundo rudasanzwe agaragarizwa n’inshuti ndetse n’umuryango kuri ayo matariki yombi. Ati: “Mu by’ukuri biragoye kuba nabisobanurira abantu bose bakabyumva ariko ntabwo ngamije guhabwa impano nyinshi mu mwaka ku munsi w’isabukuru yanjye ahubwo n’uko benshi mu nshuti zanjye bizihiza umunsi wo muri Nyakanga mu gihe umuryango uzirikana uwo muri Mutarama”.


Isi yamwigishije isomo rikomeye

Uyu munyarwenya ukunzwe mu Rwanda avuga ko mu myaka 31 amaze ku Isi amaze kuhigira byinshi birimo kwihangana, kubana n’abandi mu mahoro ariko ikiruta byose yaje gusanga ubuzima ari mpano bitandukanye nibyo benshi babona mu ma filime. Ati, “Mu gihe maze ku Isi maze kwiga ibintu byinshi birimo kwihangana, guca bugufi,kubana n’abantu neza ariko igikomeye muri byose ni uko naje gusanga ubuzima ari impamo bitandukanye nibyo tubona mu mafilime cyangwa dutekereza kuko budusaba gukora cyane no kwitanga kugira ngo tubeho”.

Icyo yishimira kurusha ibindi…

Kugeza magingo aya, Nkusi Arthur yishimira ko inzozi ze kuva mu bwana zabaye impano ndetse akaba abeshejweho nazo. Yagize ati, “Kubera gukurana na papa wanjye ari umuhanzi byagiye binyokama nanjye nkura numva naba umuhanzi, umubyinnyi cyangwa umukinnyi none ndishimira ko izo ndoto zanjye nazigezeho kandi ziri mu bintunze”.


Ubukwe bwa Nkusi Arthur na Mis Fiona bwabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

Afata Perezida Kagame nk’umugabo ukomeye

Nubwo adakunze gukurikirana hafi ibya politike, Nkusi Arthur ukunze kwiyita Rutura, Karokaro n’andi menshi. Avuga ko akunda cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko amubonamo ubumuntu, ubuhanga ndetse n’ubushishozi. Ati, “Nkunda Perezida wacu, si mukunda nk’umunyapolitike mukunda nk’umuntu mbonamo ubuhanga, ubumuntu, ubushishozi ndetse no kurwanira ishyaka cyane”.

Nkusi Arthur kuri ubu ni umushoramari, umunyarwenya ndetse n’umunyamakuru wa Kiss Fm akaba akora n'ibindi byinshi bitandukanye. Ku myaka 31 afite kuri ubu yashinze kompanyi yamwitiriwe ”Arthur Nation” ikora ibijyanye no kwamamaza, gutegura ibitaramo n’ibindi.

Nkusi Arthur avuka mu muryango w'ibyamamare

Intangiriro z'urukundo rwa Nkusi Arthur rubyaye imbuto zigeze ku isezerano ryo kubana akaramata

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere. Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.

Nubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abari bamaze gutahura ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana. Ubukwe bwa Nkusi Arthur na Muthoni Fiona bwabaye uyu wa gatandatu ku i tariki 14 Kanama 2021, bubera mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Ni ubukwe bwatashwe n'abantu bake b'inshuti z'aba bombi ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wemerewe gufotora, wanafotora ntusakaze amashusho. Amakuru yatangajwe mbere na InyaRwanda ni uko ubu bukwe bwateguwe mu ibanga rikomeye ndetse abahagurutse uyu munsi berekeza i Rutsiro bahawe amabwiriza y'uko nta mafoto cyangwa amashusho bagomba gushyira hanze.

Sandrine Isheja ni inshuti y'akadasohoka y'uyu muryango

Ibanga mu bukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona ntabwo ari rishya, ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 basezeranye imbere y’amategeko muri imwe mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko nawo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Aya ni amwe mu mafoto yafashwe mu ibanga rikomeye mbere na nyuma y'ubukwe bwa Arthur Nkusi na Miss Fiona

Ni ubukwe bwabereye ku nkengera z'ikiyaga cya Kivu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND