Umunyamakurukazi watangiye kwerekana imideli mu myaka ya za 2009 i Nairobi, Fiona Muthoni Naringwa wagiye witabira amarushanwa y’ubwiza inshuro zitandukanye kandi akitwara neza wanakoze mu bitangazamakuru binyuranye, yashyingiranywe na Nkusi Arthur kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/08/2021 mu birori byabereye ku nkengero za Kivu.
Fiona Muthoni Ntarindwa w’imyaka 27, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itangazamakuru yakuye muri kaminuza y’u Rwanda. Guhera mu mwaka wa 2018 yatangiye gukorera televiziyo ya CNBC Africa ifite icyicaro mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Ni umukobwa utewe ishema cyane no kuba umunyafurika ndetse ajya avuga ko Afrika imuri mu maraso. Mu mabyiruka ye, yari umukobwa ugira amatsiko kugeza n'ubu, aharanira kugira iterambere n’ibikorwa byivugira.
Akigera mu mwaka wa mbere wa kaminuza, yatangiye gukorera Televiziyo ya TV10 ayimaraho imyaka igera kuri 2, akorana umurava n’inyota yo kugera kure hashoboka. Ubwo yigaga muri Kaminuza, yari umwe mu bayobozi b’ikinyamakuru we n’abandi banyeshuri batangije cyasohokaga buri kwezi. Ni ikinyamakuru bari barise Kaminuza Star. Hirya yo kuba akorera Televiziyo, ari kwihugura mu bijyanye no kwandika kuko ubwanditsi ari kimwe mu bintu yifuza kugira umwuga.
Muri Kaminuza kandi, Muthoni Fiona yari mu banyeshuri 4 bahawe buruse yo kujya gukomereza amasomo yabo muri Sweden mu itangazamakuru. Fiona yitabiriye amarushanwa y’ubwiza anyuranye, mu mwaka wa 2015 ni bwo yitabiriye bwa mbere amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda yegukanamo ikamba ry'igisonga cya 3, hanyuma mu mwaka wa 2017 yitabira irushanwa rya Miss Africa ayo yitwaye neza cyane yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.
TANGA IGITECYEREZO