RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Amateka ya Muthoni Fiona watangiye kwerekana imideli ku myaka 16 i Nairobi wakoze ubukwe na Nkusi Arthur kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/08/2021 15:46
1


Umunyamakurukazi watangiye kwerekana imideli mu myaka ya za 2009 i Nairobi, Fiona Muthoni Naringwa wagiye witabira amarushanwa y’ubwiza inshuro zitandukanye kandi akitwara neza wanakoze mu bitangazamakuru binyuranye, yashyingiranywe na Nkusi Arthur kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/08/2021 mu birori byabereye ku nkengero za Kivu.



Fiona Muthoni Ntarindwa w’imyaka 27, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itangazamakuru yakuye muri kaminuza y’u Rwanda. Guhera mu mwaka wa 2018 yatangiye gukorera televiziyo ya CNBC Africa ifite icyicaro mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Ni umukobwa utewe ishema cyane no kuba umunyafurika ndetse ajya avuga ko Afrika imuri mu maraso. Mu mabyiruka ye, yari umukobwa ugira amatsiko kugeza n'ubu, aharanira kugira iterambere n’ibikorwa byivugira. 

Akigera mu mwaka wa mbere wa kaminuza, yatangiye gukorera Televiziyo ya TV10 ayimaraho imyaka igera kuri 2, akorana umurava n’inyota yo kugera kure hashoboka. Ubwo yigaga muri Kaminuza, yari umwe mu bayobozi b’ikinyamakuru we n’abandi banyeshuri batangije cyasohokaga buri kwezi. Ni ikinyamakuru bari barise Kaminuza Star. Hirya yo kuba akorera Televiziyo, ari kwihugura mu bijyanye no kwandika kuko ubwanditsi ari kimwe mu bintu yifuza kugira umwuga.

Muri Kaminuza kandi, Muthoni Fiona yari mu banyeshuri 4 bahawe buruse yo kujya gukomereza amasomo yabo muri Sweden mu itangazamakuru. Fiona yitabiriye amarushanwa y’ubwiza anyuranye, mu mwaka wa 2015 ni bwo yitabiriye bwa mbere amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda yegukanamo ikamba ry'igisonga cya 3, hanyuma mu mwaka wa 2017 yitabira irushanwa rya Miss Africa ayo yitwaye neza cyane yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

Fiona yemeza ko atari kuba umunya-Africa byonyine ahubwo Africa iri muri weYatangiye kwerekana imideli afite imyaka 16 mu gihugu cya KenyaAha yari mu isoko ricururizwamo ibikoresho by'aba MasaiYinjiye mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda kubera ukuntu akunda u Rwanda n'ubwo atari rwo yakuriyemo ariko ni umunyarwandakaziAmagambo azi mu rurimi rw'Ikinyarwanda ni macye kuko avuga cyane IcyongerezaFiona akorera Televiziyo ya CNBC Africa ariko ari no kwihugura mu bijyanye n'ubwanditsiYavukiye mu gihugu cya Kenya ku babyeyi b'abanyarwandaFiona Muthoni, Sandrine Isheja, Arthur Nkusi na AshanteMiss Naringwa yavuye muri Kenya ajya mu Rwanda mu mwaka wa 2014Miss Fiona Muthoni agira amafoto atangaje ariko arimo gakondo ya AfrikaYakuze afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru ukomeye nka Julie Gichuru wa Televiziyo ya CitizenIbyo akora byose aba yifuza guha urugero rwiza abakobwa bakiri batoMuthoni Fiona yatangiye kwerekana imideli ku myaka 16Ku myaka 17 ni bwo yabonye kompanyi imusinyisha amasezerano nk'umunyamdieli w'umwugaYagiye yerekana imideli mu mijyi itandukanye irimo Kigali, Kampala, Nairobi, Accra n'ahandiYabaye igisonga cya mbere muri Miss Africa 2017Yabaye kandi igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015Ubwo yitabiraga Miss Africa yibwe telefone ni kimwe mu bintu byamutunguyeMuthoni Fiona yagiranye ikiganiro nk'umunyamakuru na MeddyMuri Mutarama 2021 ni bwo Nkusi yatangaje binyuze mu kiganiro cya mu gitondo kuri Kiss Fm ko akundana na FionaAbabashije kubona iyi foto bibajije uko yafotowe n'uwayifotoye kuko itangajeMuthoni Fiona n'abavandimwe be










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hello sir2 years ago
    Thank you sir





Inyarwanda BACKGROUND