RFL
Kigali

"Muzabona abagabo beza bahora babatetesha": MTN yateye inkunga ya Miliyoni 10 Frw abangavu bafashwe ku ngufu bagaterwa inda-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/08/2021 13:42
0


MTN Rwanda ibinyujije mu muryango Empower Rwanda yateye inkunga ya Miliyoni 10 z'amanyarwanda abangavu batewe inda bari munsi y’imyaka 18 bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana n'Akarere ka Gatsibo bibumbiye mu matsinda mu rwego rwo kubateza imbere.



Inkunga MTN Rwanda yahaye aba bangavu, yayinyujije mu muryango Empower Rwanda washizwe n’abanyarwanda, ukaba ugamije guteza imbere umudamu cyangwa umutegarugori n’umwana w’umukobwa. Uyu muryango uharanira uburenganzira bwabo ariko ukanabafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kubaho mu buzima bwiza. By’umwihariko uyu muryango wita cyane ku bana b'abakobwa bahuye n’ibibazo byo kuba ababyeyi bakiri bato [bahohotewe], ukabitaho ukabatera ingabo mu bitugu kugira ngo babashe kurera abana no kwiteza imbere.

Bamwe mu bangavu bahawe inkunga na MTN Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, MTN Rwanda nibwo yatanze inkunga ya Miliyoni icumi z'amafaranga y'u Rwanda (10,000,000 Frw) yo gufasha abangavu bahuye n’ibibazo nk’ibi bibumbiye mu matsinda batuye muri Gatsibo na Rwamagana. MTN Rwanda yakoze iki gikorwa cy'ubugiraneza ibinyujije mu muryango Empower Rwanda mu muhango wabereye muri utu turere twombi tw'Iburasirazuba.


Kabatesi Olivia Umuyobozi Mukuru w'umuryango Empower Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia yavuze ko ari bo bafashe iya mbere bakiyambaza sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda, MTN, kugira ngo babashe gushyigikira aba bangavu muri ibi bihe bitoroshye. Ati: ”By'umwihariko rero ndagira ngo nshimire MTN Rwanda muri iki gikorwa twarabaganye tubasaba inkunga yo kuba twafasha bano bana muri ibi bihe bya Covid-19 yugarije isi yose".

"Ni icyorezo cyagize ingaruka ku bantu benshi ariko by'umwihariko kigeze ku basanzwe bafite ibibazo kurusha abandi kibakiniraho, aba bana rero ni bo navuga bababaye kurusha abandi. Mu rwego rwo kubafasha kugira ngo bashobore kongera kubaho bashobore kurera ziriya mpinja zabo mubona bafite, twaravuze tuti se ni iki twakora mu rwego rwo kubafasha kuba bagira icyo bikorera kibinjiriza kugira ngo bashobore kubaho, bashobore kurera abana babo ariko bashobore no gusubira mu ishuri”.


Aba bana b'abakobwa bahawe ihene ziri mu kigero cyo kwima

Yakomeje avuga ko aba bana bakeneye gusubira mu ishuri ndetse no gushyira abo babyaye mu ishuri akaba ariyo mpamvu bahisemo kwiyambaza MTN kugira ngo batabare aba bana b'abakobwa. Miliyoni 10 Frw MTN yatanze nk’inkunga ibinyujije muri uyu muryango, zaguzwemo ihene ziri mu kigero cyo kwima zahawe aba bakobwa ndetse banagurirwa imashini zidoda bakaba bagiye kwigishwa kuzikoresha mu gihe cy’amezi 6 bityo bikabafasha kwihangira imirimo bakiteza imbere.


Bahawe imashini nshya zizabafasha kwiteza imbere

Kabatesi Olivia yavuze ko aya matungo magufi [ihene] azafasha aba abana b'abakobwa kurinda abana babo imirire mibi no kugwingira kuko bazabasha kubona amahenehene afite intungamubiri nyinshi ku mwana.


Aba bakobwa bavuze ko batazapfusha ubusa amahirwe bagize

Alain Numa wari uhagarariye MTN muri iki gikorwa cyabereye mu turere tubiri yavuze ko nk’Ikigo yaje ahagarariye gikora ubucuruzi nta gishya bakoze kuko inkunga yatanzwe yavuye mu mafaranga y’abo [abaturarwanda bakoresha itumanaho rya MTN]. Yagiza ati: ”(….) tunabashimira ko muhamagara ari nayo mpamvu twaje ahangaha! Hari benshi bashobora kwibaza bati ese MTN, itumanaho, telefone, ikarita hakazamo n’ihene bihurira hehe? Nta gishya, twakoze mu mafaranga yanyu turayagarura tuyacishije mu buryo bwo bufasha".

Alain Numa ni we wari uhagarariye MTN Rwanda muri iki gikorwa

Yakomeje avuga ko mu byo iyi sosiyete ikora ahanini inakenera imbaraga za Leta ndetse n’ibitekerezo. Yavuze ko mu minsi ishize hari igihe bagendereye akarere ka Rwamagana kakababwira ko hari ikibazo kimaze gufata indi ntere cy’abangavu bafashwe ku ngufu bagaterwa inda batarageza ku myaka 18. Iki kibazo ngo bakigize icyabo maze baza kwihuza n’umuryango Empower Rwanda ngo barebe uko bafasha aba bangavu.

Yabisobanuye muri aya magambo ati: ”Na none ibikorwa bya Empower Rwanda birivugira, ntabwo wakwifatanya n’abandi usize Empower Rwanda. Twarabegereye, twegera Empower Rwanda tuti ikibazo twumvise kiri ahangaha n’ubwo tutagikemura ariko nk’ikigo gikuru cy’itumanaho cya mbere mu gihugu turavuga tuti reka dufatanye turebe icyo twakora”.

Yakomeje avuga ko iyi nkunga yatanzwe itakuraho ikibazo ariko na none ashimangira ko igikenewe ari ubuvugizi ari nayo mpamvu bazakora ubuvugizi mu bakiriya babo barenze miliyoni esheshatu. Yahumurije aba bana b'abakobwa ababwira ko imbere ari heza ati: ”Ibyabaye byarabaye ariko ikiri imbere ni iki, muzabona abagabo beza, bahagaze neza baruta natwe uburebure, bahora babatetesha babibagize iriya mibabaro. Namwe mufate ihene, mufate imashini mudode, mudodere amashuri, mudodere kaminuza ….namwe mukire”.


Alain Numa yabwiye aba bakobwa ko bazabona abagabo beza babatetesha bakabibagiza agahinda bagize

Umwe mu bagenerwa bikorwa Mukarugwiza Dafroza wahagarariye abandi muri Rwamagana yashimye cyane umuryango Empower Rwanda avuga ko wabafashije kwishyira hamwe bakiga kumenya kwizigama no gukora imishinga ibyara inyungu. Yakomeje ati” Ibyo byose bikimara kutugezwaho twigaruriye icyizere. Mpagaze hano mu izina rya bagenzi banjye tubashimira. Batuguriye ihene, batuguriye imashini ndetse n’ibindi byinshi badufasha no kwihuza tukaganira kugira ngo ejo hazaza hacu habe heza ndetse twirinde n’umuntu wakongera kudushora mu kibi cyatuma dusubira hasi”.


Mukarugwiza Dafroza

Mukeshimana Divine wo mu karere ka Gatsibo watewe inda afashwe ku ngufu ku myaka 14, nawe ntiyagiye kure ya mugenzi we, akaba yashimiye Empower Rwanda na MTN Rwanda babafashije kuva mu bwigunge. Mu magambo ye yashimangiye ko inkunga bahawe irimo imashini izabafasha kwiha icyo bashaka bityo ntibongere gushukwa ukundi kuko ibyababayeho babikuyemo isomo rikomeye. Yagiriye inama abangavu bagenzi be abasaba kwitwararika ngo nabo ka kaga katazabageraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari witabiriye uyu muhango wabereye ku karere ayoboye, yavuze ko yishimiye ubufatanye bw’abafatanya bikorwa b’aka karere [Empower Rwanda na MTN Rwanda] muri ki gikorwa bakoze cyo kuremera aba bana b’abakobwa bagize ikibazo bakabyara by’imburagihe bakiri batoya kandi batanabiteguye.


Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana yashimiye cyane MTN Rwanda

Yibukije aba bana ko batagomba guheranwa n'aya mateka kuko eje habo ari heza ari na cyo kintu gikomeye bagakwiye kurebaho. Yagize ati: ”Abakobwa turi kumwe hano mwagize amateka atoroshye ariko na none agomba guhinduka”. Yabasabye kutazapfusha ubuza aya mahirwe bagize.

Yagize ati: "Iyi hene baguhaye uzayorore neza, ibyare rimwe ibyare kabiri, ibyare gatatu, ubwo uzaba uciye ukubiri no gusaba amavuta, uzaba uciye ukubiri no gusaba ama unite na telefone, uzaba uciye ukubiri no gusaba ikanzu nzinza n’ijipo nziza kubera y'uko uzaba ubasha kubyibonera. Wa wundi wese watekerezaga kugushuka umubwire ngo bye bye". Yabasabye kandi kuziga neza imashini bahawe maze yemeza ko akarere kazabafasha gushakirwa amasoko yo kudodo maze bakabona amafaranga.


Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana ubwo yafunguraga ishuri rigiye kumara ameze 6 ryigisha aba bana kudoda

Manzi Theogene, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, yashimiye umuryango Empower Rwanda n’umufatanyabikorwa MTN ku nkunga batanze igiye gufasha aba bana. Yavuze ko aba bana ari bo bazavamo abayobozi b'ejo maze abasaba kudatakaza icyizere. Yagize ati: ”Mwebwe nk’urubyiruko rw’u Rwanda ni mwe Rwanda rw'ejo”. Yunzemo ati: “Ni amahirwe mwagize ntabwo mukwiriye kuyapfusha ubusa”. Aha yabibutsaga ko bari muri bacye batoranyijwe maze bagahabwa inkunga, abasaba kuyibyaza umusaruro bakiteza imbere.


Hatanzwe ihene 100 mu karere ka Gatsibo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND