RFL
Kigali

Lukaku yagarutse muri Chelsea nyuma y’imyaka 7 atanzweho akayabo, ayizeza ibitangaza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/08/2021 12:15
0


Rutahizamu w’Umubiligi, Romelu Lukaku Menama, yamaze kugaruka mu ikipe ya Chelsea nyuma y’imyaka 7 ayivuyemo nabi nyuma yo kutumvikana na Jose Mourinho wayitozaga, akaba yatanzweho akayabo kashyizwe mu bitabo by’amateka y’iyi kipe.



Lukaku yasesekaye i Samford Bridge avuye muri Inter Milan asigiye amateka akomeye, atanzweho akayabo ka miliyoni 97.5 z’amapawundi.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Chelsea, yavuze ko yayivuyemo hari imishinga atagezeho ariko ubu agarukanye ubunararibonye ndetse yiteguye kuyifasha muri byinshi.

Lukaku yavuze ko yishimye ndetse yumva ari umunyamugisha kuba ikipe ya Chelsea yakuze afana yongeye kumugirira icyizere ikamugarura i Stamford Bridge, aho yiyemeje kuhakorera amateka akomeye.

Yagize ati “Ndishimye kandi ndi umunyamugisha kuba ngarutse mu ikipe ya Chelsea. Byari urugendo rurerure kuri njye. Naje hano ndi umwana muto ufite byinshi byo kwiga ariko ubu ngarutse mfite ubunararibonye buhambaye.

Umubano mfitanye n’iyi kipe usobanuye byinshi kuri njye nkuko mubizi. Nakuze mfana Chelsea none ubu ubwo ngarutse kugira ngo nyifashe kwegukana ibikombe.

Uko ikipe ihagaze bijyanye neza n’intego zanjye ku myaka yanjye 28 kandi nje maze kwegukana Serie A. Ndatekereza ko aya mahirwe aziye igihe kandi nizeye ko tuzatwara ibikombe byinshi turi kumwe. Sinjye uzarota ntangiye akazi ko guhesha ikipe intsinzi”.

Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, yashimagije cyane Lukaku ati “Romelu ni rutahizamu w’igitangaza nka Erling Haaland muri Dortmund, Robert Lewandowski muri Bayern Munich, Harry Kane wa Tottenham. Ni abakinnyi ba nyabo kuri nimero 9 bakunda gutsinda ibitego kandi bahora mu rubuga rw’amahina”.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28, wanyuze mu makipe nka West Bromo,Everton,Manchester United na Inter Milan yavuyemo ayihesheje igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 10 ishize.

Lukaku yagarutse muri Chelsea yifuza gukoreramo amateka akomeye cyane

Lukaku yizera ko ubunararibonye afite buzamufasha kugeza Chelsea kuri byinshi

Lukaku yaherukaga muri Chelsea mu myaka 7 ishize ayivamo atumvikanye na Mourinho wamutozaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND