RFL
Kigali

Muhire warwaye impyiko akayihabwa n'umukobwa baje gukundana rugashora imizi, basezeranye imbere y'amategeko

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/08/2021 18:49
3


Umusore witwa Muhire Jean Claude warwaye impyiko agahabwa indi n'umukobwa w'umugiraneza baririmbanaga muri korali ndetse bari “inshuti magara bisanzwe”, witwa Ingabire Uwera Marie Reine, bakaza gukundana, rugashora imizi, bakanemeranya kuzabana iteka, kuri ubu basezeranye imbere y'amategeko ya Leta.



Inkuru y'igikorwa cy'urukundo Marie Reine yakoreye Muhire cyakoze ku mitima ya benshi, bamushimira urukundo rutangaje yagaragarije Muhire. Mu gihe cyashize, Muhire n'uyu mukobwa bagaragaye mu itangazamakuru, umusore ashimira byimazeyo uyu mukobwa. Bari basanzwe baziranye bisanzwe, baririmbana muri korali ari naho bamenyaniye. Aba iyo muganira, bakubwira ko bari inshuti zisanzwe, baza kuba inshuti magara, maze urukundo rwabo rugenda rukura biva ku bucuti bigera ku kwiyemeza kubana akaramata.


Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y'amategeko

Iyo ubabajije igihe biyumviyemo ko bagomba kubana, bakubwira ko bigoye kubimenya kuko bisanze nabo ari ko bimeze. Ubwo Muhire yagiraga ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko cyatangiye mu myaka yashize ariko kikaza gukomera cyane umwaka ushize wa 2020, byabaye urugamba rutari rworoshye kugira ngo abashe kubona uzamuha impyiko kugira ngo abashe kubaho kuko impyiko ze zose zari zarangiritse.

Ingabire Uwera Marie Reine yaje gufata icyemezo cyo kumuha impyiko, igikorwa bombi bakubwira cyo cyari urugamba rutoroshye, byaje kuba amahire kwa muganga basanga barahuje [compatible] mu buryo babipima bakamenya ko impyiko ye yabasha guterwa muri Muhire ikabasha gukora.

Ni inzira ndende ariko tugerageje kukunyuriramo muri make, twakubwira ko “Urukundo rw'umujyano w'ubwitange” hagati ya Ingabire Uwera na Muhire, rwatangiye kujya mu itangazamakuru nyuma y’aho Muhire agiriye ikibazo cy'impyiko ze zari zarangiritse bigasaba ko ‘nibura yabasha kubona impyiko imwe ngo abashe kubaho’.

Icyo gihe hatangiye gukusanywa amafaranga yazafasha uyu musore mu kwivuza kuko byasabaga akayabo [byaje kurangira bitwaye akayabo ka miliyoni 40 z’amanyarwanda, byose hamwe] ariko asigarana ikibazo cy’aho azakura imbyiko.

Ibihe byakomeje kugora Muhire wasabwaga kubaho ari uko abonye impyiko nzima kandi ivuye mu wundi muntu. Nyuma y'amezi 17 arwariye mu bitaro bya CHUK, ubwo byari Gicurasi 2020, uwari ‘inshuti ye magara’, Ingabire Uwera Marie Reine, yemeye kumwitangira amuha impyiko.

Ni mu gihe benshi bamubwiraga “ngo ni umusazi”, “ngo ibyo akoze ntibibaho”, abandi bati “ntuzabyara”, abandi ndetse bakamubwira “ko abikoze kubera ko yakunze umuhungu cyane” [bakabivuga mu buryo bwo kumuninura] nyamara we muganira, akubwira ‘ko yabikoreye urukundo rwakagombye kuranga abana b’Imana bose’: “Kwitangira mugenzi wawe no kubasha kumva ububabare bwe”.

Inkuru y’aba bombi yabaye ndende ariko igihe kiragera, amafaranga yari akenewe araboneka, ni uko bajyana mu gihugu cya Misiri aho uyu musore yagombaga kwivuriza. Ubuvuzi bwagenze neza, bagaruka mu Rwanda bakomeza ubuzima busanzwe.

Mu rugendo rutoroshye rw’uburwayi, na nyuma yo kumuha impyiko, Marie Reine yakomeje kuba hafi Muhire kuko haba hari uko aba agomba kubaho nyuma y’uburwayi bitewe n’ibyo muganga aba yamusabye gukurikiza ndetse n’imiti agomba gufata. Marie Reine rero yakomeje kumuba hafi, maze biza kubaviramo urukundo rugurumana kugeza ubwo Muhire yiyemeza nawe gukunda atizigamye uyu mukobwa 'wamuhaye ubuzima'.


Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y'amategeko

Tariki ya mbere Mata 2021 ni bwo Muhire Jean Claude yatereye ivi Ingabire Uwera Marie Reine amusaba ko bakomezanya urugendo rw'ubuzima nk’uko batangiye, Ingabire na we aramwemerera.

Kuri uyu wa kane tariki 12 Kanama nibwo urugendo rwabo rw'urukundo rwari rugeze ku kiciro cyo gusezerana mu murenge, aho basezeraniye mu murenge wa kimisagara ari naho umukobwa atuye. Ubukwe Buteganyijwe tariki 04 z'ukwa 12 ntagihindutse, abakundanye bakazatura Kacyiru.


Muhire washize umuryango wa Save Kids Foundation ushinzwe gusubiza abana bo ku muhanda mu buzima busanzwe, azwiho kwandika ibitabo, ndetse akanakora filime.



Mu mezi macye ashize batangaje byinshi ku rukundo rwabo rutangaje.


Inkuru ya Ishimwe Olivier Ba & Mupende Gedeon Ndayishimiye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marie R3 years ago
    Mbega byiza wee! Imana izakomeze urukundo rwabo
  • Turinimigisha Jean de Dieu3 years ago
    Muraho neza?? Nukuri iyi nkuru irashimishije cyane Kandi urukundo nkuru rwakagombye kuranga abakundana kandi. Gusa aba bo bo nkaba Romeo na Juliette pe
  • Theoneste 3 years ago
    Iyaba abantu Bose bagira umutima mwuza nkuwuyu mukobwa isi yacu yarushaho kuba nziza





Inyarwanda BACKGROUND