RFL
Kigali

‘’Kwigira ku bahanga ariko ubigisha n’ikinyarwanda’’Platini yahuye na D’Banj muri Nigeria

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/08/2021 20:27
0


Nemeye Platini [Platini P] yerekeje i Lagos muri Nigeria mu gitondo cyo ku itariki 2 Kanama 2021 aho yari agiye mu bikorwa byo kurebera hamwe uko yakwagura umuziki we ndetse no gusinya amasezerano na kompanyi ikomeye mu by’umuziki muri icyo gihugu.



Platini ukomeje kuryoherwa n’urugendo rwe muri Nigeria yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa instagram yahuje urugwiro n’icyamamare mu muziki D’Banj bahoberana ndetse bose bamwenyura berekana ko bishimiranye.

Muri ayo mashusho yumvikanaga ari kwigisha uyu muhanzi w’icyamamare, ururimi rw’ikinyarwanda, amubwira amwe mu magabo yoroshye gufata yo gusuhuzanya. Yandika ku rubuga rwe rwa instagram ubutumwa, yakoresheje ururimi rw’icyongereza twagenekereje mu Kinyarwanda.


DBanj ni umuhanzi ukomeye muri Afurika

Muri ubwo butumwa yagize ati: “Kwigira kubahanga ariko nanone ubigisha ku Kinyarwanda, nahuye n’umuvandimwe w’umunyabigwi D Banj kuva muri Nigeria, mumumbwirire ijambo rimwe.’’

Amashusho Platini ahoberana na DBanj

Kuwa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, nibwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent Managers’.

Igihe amasezerano azamara n’ibiyakubiyemo byagizwe ibanga, gusa hari amakuru yizewe avuga ko iyi sosiyete igiye gufasha Platini mu buryo bwo gukora indirimbo no kuzimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.


Platini ari gufatira amashusho mu gihugu cya Nigeria

Byitezwe kandi ko Platini azava muri Nigeria akoreyeyo amashusho y’indirimbo kuko yahagurukanye i Kigali n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha muri aka kazi, iyi ndirimbo ishobora gusohoka akiri i Lagos bityo akaboneraho no kuyamamaza mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria.

One Percent Managers igiye gukorana na Platini, yubatse izina muri Nigeria ndetse imaze kumenyerwa mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda kuko ariyo iherutse gusinyisha umukinnyi wa filime Isimbi Alliance, ikamuha miliyoni 24Frw.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND