Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 barimo Kwizera Olivier umaze iminota 120 atangaje ko agarutse muri ruhago n'umukinnyi umwe wa Rayon Sports, mu bagiye gutangira umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022, aho uru rugendo bazarutangirira i Bamako.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ni bwo Mashami Vincent yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 39 bazavamo abazakoreshwa mu mikino yo gusahaka itike y’igikombe cy’Isi 2022, barimo Kwizera Olivier umaze iminota micye agarutse mu mupira w'amaguru.
Igitangaje ni uko mu bakinnyi 39 bahamagawe mu Amavubi, harimo umukinnyi umwe gusa wa Rayon Sports, ariwe Niyigena Clement ukina mu bwugarizi.
Mu bakinnyi
Mashami yahamagaye harimo Nsengiyumva
Isaac ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Express yo muri Uganda ndetse n’umunyezamu
Kwizera Olivier watangaje ko yagarutse mu mupira w’amaguru nyuma y’iminsi 21
awusezeyeho.
Abakinnyi
bari Ngwabije Clovis wigaragaje cyane mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi
yakinnye na Central Africa, yongeye guhamagarwa ndetse n’umunyezamu Buhake.
Uyu
mutoza kandi yitabaje York Rafael ukina muri Sweden wahamagawe mu mikino ya
gicuti ariko akaza kugira utubazo tutatumye yitabira ku munota wa nyuma.
Abakinnyi bakuru muri iyi kipe barimo Haruna, Kagere, Ndayishimiye Eric Bakame, Rwatubyaye, Nirisarike Salomon, Tuyisenge Jacques na Djihad bongeye kwitabazwa nyuma yo kudahamagarwa mu mikino ya gicuti.
Muri
rusange Mashami yahamagaye abakinnyi 12 bakina hanze y’u Rwanda na 27 bakina mu
Rwanda.
Mu
mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar, u Rwanda
ruri mu itsinda E, aho ruri kumwe na Uganda, Kenya na Mali.
Umukino
wa mbere u Rwanda ruzakina muri iyi mikino, ruzacakirana na Mali iwayo mu kwezi
gutaha kwa Nzeri.
Urutonde rw'abakinnyi 39 Mashami Vincent yitabaje mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi
Amavubi azatangira iyi mikino akina na Mali i Bamako
TANGA IGITECYEREZO