RFL
Kigali

Mu kiniga cyinshi Nziza Desiré yavuze agahinda yatewe n’urupfu rw’umugore we ku buryo umunsi apfa nawe yari yapanze kwiyahura

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/08/2021 23:46
0


Hari kuwa Gatanu ku itariki16 Nyakanga 2021 ubwo inkuru y’inshamugongo yageraga mu Rwanda ko umugore wa Nziza Desiré witwa Inarukundo Bijoux yitabye Imana aguye mu bitaro bya Roi Khaled biherereye mu Kamenge.



Gusa nyuma y’izo nkuru zose, umuhanzi Nziza Desiré yari ataragira ijambo na rimwe avuga ku rupfu rw’umugore we cyane ko byavugwaga ko yari arwaye nyamara ntawe uzi indwara umugore wa Nziza Desire yari arwaye.

Mu kiganiro na Isimbi Tv, mu marira n’agahinda kenshi, Nziza Desire yahishuye agahinda yagize ko kubura umugore we yakundaga ndetse avuga uburyo yapanze kwiyahura mu ijoro bari bubyuke baza kureba umugore we ngo bamushyingure nawe babashyingurane.

Ygaize ati: “Ndibuka iryo joro ko nari napanze kwiyahura, umunsi apfa bamuzanye mu rugo numva ko mu gitondo abantu babyutse baje kugira ngo tumusengere tujye kumushyingura, nashakaga nange babyuke basanga nange nagiye”.

Akomeza ati: “kuko ntibyari byoroshye, kuri uwo munsi w’itariki 16 mu ijoro sinzi ukuntu narose ariko ibintu byose byo kwiyahura nari namaze kubitegura.’’

Nziza Desire yavuze ko umugore we yari arwaye Kanseri y’umwijima ariko nawe atabizi ko ariyo arwaye. Yagize ati: “ Yari arwaye ni uko gusa nawe atabimenye kubera ko yatangiye kuremba kuva mu kwezi kwa gatatu. Nakomezaga mbona ari kunanuka noneho mfata umwanzuro wo kuza ubundi nari kuza mu kwezi kwa munani ariko mfata umwanzuro wo kuza bitewe n’urukundo nari mufitiye  nk’umufasha wange ndavuga ngo reka ngewe niyizire mwirwarize”.

Nziza Desire yakomeje agira ati: “Icyo gihe rero hari mu kwa gatatu ari nabwo mu kiganiro nahaye InyaRwanda.com icyo gihe navuze ko nzabanza mu Rwanda mbere y’uko njya i Burundi”.

“Nagiye kumwivuriza nsanga indwara y’iwe yamaze kurenga, yari arwaye kanseri y’umwijima urumva natwe twaragerageje kumuvuza ubuvuzi hari burahari abavura kanseri barahari twagerageje no kujya hanze ntacyo tutakoze abaganga ntacyo batakoze ariko umunsi wari wageze.’’

Nziza Desire yavuze kandi ko umugore we yari yamaze no kumubonera ibyangombwa byose byari kumwerekeza muri Amerika cyane ko nawe ariho atuye. Yagize ati: “Yari kuza muri amerika kuko uyu mwaka ntabwo wari gushira kuko ibintu byose bikenewe byari byaramaze kuboneka ariko umwaka ntiwari gushyira.’’

Nziza na Bijoux bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, mu gace ka Buyenzi Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Nyuma yo gusezerana muri Islam, basezeranye kubana byemewe n’amategeko ku wa 07 Ugushyingo 2020 naho ku wa 13 Ugushyingo 2020 bakoze ibirori by’umusangiro n’inshuti n’abavandimwe.

Mu mpera za 2020, Nziza Désiré yabwiye INYARWANDA, ko yakoze ubukwe na Inarukundo Bijoux bamaze imyaka umunani mu munyenga w’urukundo, rwatangiye bakiri bato.

Icyo gihe, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Kula Kulipa’ yavugaga ko kimwe mu byatumye ahitamo kubana akaramata na Bijoux ari uko ari inyangamugayo akaba n’imfura yamurutiye benshi.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND