RFL
Kigali

Madame Jeannette Kagame yakozwe ku mutima n’ubutumwa bumwifuriza isabukuru y'amavuko

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/08/2021 19:02
0


Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yakozwe ku mutima n’abamwifurije isabukuru ku munsi we w’amavuko, arabashimira.



Ku itariki 10 Kanama ni umunsi udasanzwe mu muryango w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kuko aribwo hazirikanwa isabukuru y’amavuko ya Madamu Jeannette Kagame. Ku munsi uyu mubyeyi yizihizaho isabukuru y’amavuko, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bamwifurije isabukuru nziza no gukomeza kuba umubyeyi mwiza ndetse bakomeza kumuragiza nyagasani kugira ngo akomeze amurinde we n’umuryango we.


Madame Jeannette Kagame yakozwe ku mutima n'abamwifurije isabukuru nziza

Madame Jeanette Kagame mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yashimiye abamwifurije bose isabukuru nziza ndetse ababwira ko yakozwe ku mutima n’ubutumwa bamwoherereje.

Yagize ati: “(…) mwarakoze mwese kubw’ ubutumwa bukora ku mutima mwanyohereje. Mwakoze.’’ Ashyiraho n’utumenyetso (emoji) tw’amaboko afatanye afite igisobanuro cyo gushimira.

Abantu batandukanye by’umwihariko abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bohereje ubutumwa Madamu Jeannette Kagame bamwifuriza kugira umunsi mwiza w’amavuko.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Nyirasafari Esperance, yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Nyagasani akomeze abarinde.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati “Reka mfate uyu mwanya nifurize isabukuru nziza n’umugisha, Madamu Jeannette Kagame.”

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, mu butumwa bwe na we yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame ari nawe washinze uyu muryango umaze imyaka 20 ukora ibikorwa bigamije impinduka muri sosiyete.

Uretse abayobozi n’abazwi mu ngeri zitandukanye, abanyarwanda benshi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo ntibahishe amarangamutima yabo.

Uwitwa Heritier yagize ati “Umubyeyi ugira ubumuntu, tumwifurije isabukuru nziza. Ababyiruka n’abageze mu zabukuru uri igisobanuro gikomeye mu buzima bwabo.”

Karangwa Sewase yagize ati “Isabukuru Nziza ku Mubyeyi wacu. Ubupfura n’Ubugwaneza bimuranga ni umugisha ku Rwanda rwamwibarutse. Nahorane umugisha mu Rwanda.”

Nsengimana Jean de Dieu ati “Nuko u Rwanda rwibaruka Shema ry’Abakobwa ibibero bye bikikira Intwari, uko agenda agwiza ibigwi maze yibaruka Nkubito y’i Cyeza, abari mu wo mujyo, ubu bavuga imyato kuko yabagize intyoza mu burezi n’uburere yewe no mu miyoborere baraganje. Isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame.”










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND