Kigali

Hollywood:Umunyamideli Ishimwe Manoa yatangiye gukorana na PUMA

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/08/2021 22:40
0


Biba byiza cyane burya iyo ufite intego mu buzima, ibi biguha gukorana imbaraga n'umurava ukagera ku ntsinzi, nk'uko Umunyamideli akaba n'umuhanzi Ishimwe Manoa yamaze kugenda asatira inzozi ze aho ubu yatangiye gukorana na PUMA.



Ishimwe Manoa ni umunyarwanda w'Umunyamulenge  uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace kazwi cyane ku myidagaduro ka Hollywood. Ni Umuhanzi akaba n'umunyamideli. Ishimwe Manoa, akomeje kwerekana imbaraga n'umurava mu byo akora nk'ibizamugeza ku rundi rwego yifuza kugeraho aho  ubu ari guhembwa na PUMA.


Ishimwe Manoa aganira na InyaRwanda yavuze ko ubu yamaze kuba umukozi wa PUMA nk'umwe mu bantu b'abanyamideli bari mu bukangurambaga bwa PUMA mu kuyimenyekanisha biciye ku mbuga nkoranyambaga. Manoa avuga ko usibye kuba ari gukorana na PUMA, n'izindi Kompanyi zikomeye azakorana nazo abikesha kumurika Imideli i Hollywood. 


Mu minsi iri imbere, Ishimwe Manoa yavuze ko afite byinshi cyane, abakunda umuziki we bazishima, nk'ahantu naho ashyiramo ingufu cyane. Yagize ati: "Nk'umunyamideli ubu noneho ndi guhembwa na PUMA  mbakorera model nambaye PUMA bakampemba, ibyiza biri imbere; mu minsi ya vuba kandi mfite byinshi nzashyira ahagaragara bigendanye na muzika n'imideli".





Mu gihe ushaka ibikorwa kugura imyambaro ya PUMA ,Ishimwe Manoa aba yamamaje , ukanda hano

https://us.puma.com/en/us/puma/back-to-school

https://theeditorialqc.com/webitorials/2021/4/29/citrus-state?rq=Ishimwemanoa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND