Kigali

Takeshoot yabazaniye “poromosiyo” y’uburyo bwo gukurikirana imbonankubone ibikorwa byateguwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/08/2021 17:03
0


Takeshoot yabazaniye “poromosiyo” y’uburyo bwo gukurikirana imbonankubone (Livestreaming) ibikorwa byateguwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kunganira umubare w’abatabashije kwitabira ibikorwa bimwe na bimwe bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.



Muri icyi gihe icyorezo cya Covid-19 cyafashe indi ntera ku buryo ibirori, ubukwe, inama, ibitaramo, insengero, gushyingura no gufata mu mugongo ababuze ababo mu gikorwa cyo gushyingura biri kuba ingorabahizi aho bimwe bifunze ibindi hakitabira bake hakurikizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19; Takeshoot yazanye igisubizo ku bifuza kudacikanwa n’ibyo bikorwa kuko irabibereka imbonankubone nk’aho bahibereye.

Izi service mu rwego rwo kugira ngo zigere kuri buri wese mu bushobozi bwe kandi hanirindwa icyorezo cya Covid-19, Takeshoot yifuje gutanga umusanzu wayo mu guhangana n’icyi cyorezo aho yashyizeho igabanyirizwa kuri buri wese ku bushobozi bwe akanabasha kwereka umuryango ndetse n’inshuti ibiri kuba imbonankubone.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umuyobozi wa Takeshoot Masengesho Christopher uzwi nka Kitoko yasobanuye serivise zimwe na zimwe ndetse n’uburyo bagiye gufasha abantu batandukanye imbonankubone bibereye iwabo.


Yagize ati: “Harimo inama dore ko muri iki gihe bitemewe ko abantu bose bitabira inama imbonankubone, kandi tukabafasha no mu gushyingura dore ko muri iki gihe ababuze ababo batabasha kumuherekeza bose uko babishakaga ariko tubafasha gukurikirana umuhango wo gushyingura bibereye iwabo kandi barushaho no kwirinda iki cyorezo cya covid-19.’’

Ukeneye serivisi zabo, wabahamagara kuri numero 0788520002 cyangwa se mukabandikira kuri e-mail: 

takeshootrwanda@gmail.com

chrismasengesho@gmail.com


 Takeshoot ni abahanga mu buryo bwo gufata biri kuba imbonankubone









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND