Kigali

Don Little ufite ubumuga bw’ubugufi yabwiye perezida wa Ghana ko “azaba” umuyobozi mu gipolisi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/08/2021 15:40
0


Don Little ufite ubumuga bw’ubugufi wamamaye muri filime, yabwiye perezida wa Ghana ko umunsi umwe “azaba” umuyobozi mu gipolisi.



Stephen Atanga ufite ubumuga bw’ubugufi, wamamaye nka Don Little muri filime, yabwiye perezida wa Ghana ko umunsi umwe “azaba” umuyobozi mu gipolisi. Don Little afite imyaka 24 ariko kubera ubumuga bw’ubugufi afite wagira ngo ni umwana w’imyaka iri hagati y’10 na 13.


Mu mashuho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yari yambaye nk’abapolisi. Aya mashusho yayaherekeje amagambo agaragaza ko akunda umurimo w’igipolisi ndetse anifuza kuzakijyamo ku buryo umunsi umwe azaba n’umuyobozi, maze abisangiza perezeda wa Ghana, Nana Akufo-Addo.


Usibye kubisangiza umukuru w’igihugu, ubu butumwa bwe yanabusangije ibiro bikuru by’igipolisi muri iki gihugu. Uyu mukinnyi w’ama filime usanzwe ari n’umunyarwenya ari mubari muri iki gisata batunze agatubutse muri Ghana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND