Kigali

“Nyina w’igikomangomakazi, umukobwa w’umwamikazi”! Amagambo aryohereye ya Michelle Iradukunda -AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/08/2021 15:27
0


Michelle Iradukunda ni umwe mu banyamakurukazi bamaze kwandika izina mu itangazamakuru by’umwihariko ry’imyidagaduro. Mu minsi micye ishize, yahawe inshingano zo kuyobora ishami rya radiyo Rwanda ryibanda ahanini ku mikino n’imyidagaduro rya Magic FM; akaba akomeje guca ibintu mu mafoto n’imitoma y’urudaca atera umukobwa we.



Mu mezi abiri ashize nibwo umunyamakurukazi, Michelle Iradukunda ufite igikundiro kinshi mu myidagaduro, yahawe inshingano zo kuyobora ishami rya Radio Rwanda rizwi nka Magic F.M rivugira ku murongo wa 90.7 F.M.

Kuri ubu, Michelle akomeje gutera imitoma y’urudaca umwana we wa kabiri yabyaranye na David Hamud, umugabo we w’isezerano basezeranye mu mwaka wa 2017 bakaza kubyarana imfura yabo y’umuhungu  kuwa 30 Mata 2018 witwa Mael .

Muri kamena 2020, nibwo Imana yongeye kubaha umugisha babyara umwana wabo wa kabiri w’umukobwa. Uyu mwana nyina akomeje kumutaka ubwiza, yemeza ko uko akurana ikivumba ari nako arushaho kumukunda kandi azamuhoza ku mutima.

Yagize ati: “Ni umukobwa muto uri gukura kugira ngo azabe inshuti yanjye magara”. Akomeza ‘amutomora’ bikomeye agira ati: “Nyina w’igikomangomakazi, umukobwa w’umwamikazi.” Yongeraho ati: “N’ubwo bwose akomeza asaza amanywa n’ijoro azahora ari umukobwa w’igikundiro wanjye”.

Kumenyekana kwa Michelle, byatangiriye mu marushanwa y’ubwiza  yitabiriye mu mwaka wa 2009, ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda, aza muri batanu ba mbere, icyo gihe ikamba ryegukanwe na Grace Bahati.

Muri 2010 yongeye kujya mu marushanwa y’ubwiza yiyamamariza kuba nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), aza kuba igisonga cya mbere. Muri 2013, Michelle nibwo yinjiye mu itangazamakuru atangira akorera Radio Isango Star, aza kuhava ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Yamenyekanye mu biganiro birimo ‘Samedi détente’, ‘Waramutse Rwanda’, no mu kiganiro gikomeje kunyura benshi cya ‘Ishya’ kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda.Umuyobozi wa Magic F.M, Michelle Iradukunda n'umukobwa we mu byishimo byinshi

Michelle yifuriza ibyiza umukobwa we kandi azahora amukunda iteka “n’ubwo ari gusaza”

‘Umwamikazi’, Michelle ‘n'Igikomangomakazi’ nk’uko abitangaza kandi no mu ifoto ‘bambaye batyo’Umwe mu babonye amafoto ya Michelle yamubajije impamvu yabaye mwiza kurusha uko byigeze mbereAmarushanwa y'ubwiza niyo yaciriye inzira Michelle agenda azamukana umuhate yisanga mu itangazamakuru none ubu ni umuyoboziMichelle ashyira iyi foto hanze yongeyeho amagambo y'umutoma abwira umugabo we ukuntu akunda indoro ye ihora imureba nk’aho aribwo akimubonaImfura ya Michellle, Mael n'umgabo we David Hamud

Iyi foto yafashwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2021 aho Michelle yawinjiranyemo n’uwo akunda byimazeyo

 

  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND