Kigali

ihere ijisho ubwato buhoramo ibirori buzaberamo igitaramo cya Bruce Melodie I Dubai n’uburyo bwo kwinjira-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/08/2021 13:32
0


Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Bruce Melodie yemeje bidasubirwaho ko igitaramo “Kigali World Tour” kizabera mu Bwato busanzwe buberamo ibitaramo I Dubai anakomoza ku gihe amatike aratangira kujya hanze.



Bruce Melodie aherutse gutangaza ko afite ibitaramo bizazenguruka Isi ‘Kigali world tour’, aho ku ikubitiro yari yamaze gutangazamo bine byamaze kwemezwa, ariko bibiri muri byo byari kubera mu gihugu cy’u Burundi bikaza guhagarikwa na Leta y’iki gihugu.

Mu kiganiro Kigufi na InyaRwanda.com, Bruce Melodie yemeje bidasubirwaho ko igitaramo kizabera mu Bwato I Dubai ndetse anatangaza uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu bwami bw’abarabu.


Yagize ati: “Yego kizabera muri Ayacht ndetse n’uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo kuri uyu wa kane abantu baratangira kubukinga.’’

ku rubuga rwa instagram rw’umuhanzi Bruce Melodie hagaragaraho ubwato bunini cyane buzaberamo iki gitaramo ndetse iyo usimbutse ubonaho uburyo bwo kwinjira no kwishyura muri iki gitaramo buzatangira kuri uyu wa kane.

Muri AYacht hahoramo ibirori


Iki gitaramo uyu muhanzi azakorera i Dubai, kizacurangamo Dj Marnaud wavuze ko yiteguye gususurutsa byihariye abazitabira iki gitaramo kizabera mu bwato.


Imbere mu bwato buzaberamo igitaramo cya Bruce Melodie


Dj Marnaud azacuranga mu gitaramo cya Bruce Melodie









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND