Kigali

Israel Mbonyi uzaririmba muri Iwacu Muzika Festival yahisemo 50 bazavamo abazamufasha kuri Album ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2021 14:03
0


Umuhanzi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, Israel Mbonyi yatangaje agiye kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival mu gihe yitegura gusohora indirimbo nshya no gusubukura irushanwa ry’abanyempano bazamufasha kuri Album ye.



Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ku marembo y’Ijuru’ ni we utahiwe gususurutsa Abanyarwanda mu gitaramo azakorera kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 guhera saa mbiri n’iminota 45’.

Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni ku nshuro ya kabiri agiye kuririmba mu ibi bitaramo, nyuma y’igitaramo gikomeye yakoze mu 2020 agahesha “ubwoko bw’Imana” umugisha.

Yabwiye INYARWANDA ko yarangije imirimo yo gutegura indirimbo nshya azasohora, nyuma yo kuririmba muri Iwacu Muzika Festival.

Hari hashize amezi atanu adasohora indirimbo, nyuma ya ‘Baho’ yakunzwe mu buryo bukomeye.

Israel Mbonyi yanavuze ko agiye gusubukura irushanwa ry’abanyempano mu muziki bazamufasha kuri Album ye yise ‘Cross and Songs’.

Avuga ko we n'ikipe bakorana bamaze guhitamo abanyempano 50 bagiye guhatana mu cyiciro cyo kuririmba imbona nkubone, hanyuma bagahitamo abo azakoresha.

Ati “Nditegura gusohora indirimbo mu cyumweru gitaha nziz no gutangira ya ‘Project’ yacu ya ‘Cross and Song’ yakomwe mu nkokora na Covid-19 na Guma mu Rugo, twabaye tuyisubitse ho gato ariko mu gihe iminsi izaba imeze neza tuzatangira ‘Live session’ y’abahatanye bacu twamaze gutoranya 50 ba mbere. Abo rero 50 nibo bazaza bagakora ‘Live session’ tugatoranyamo rero abo tuzakorana nk’uko twari twabisezeranyije.”

Muri Gicurasi 2021, ni bwo Israel Mbonyi yatangije igikorwa cyo gushakisha abanyempano bazamufasha kuri Album ateganya gusohora mu mpera z’uyu mwaka hatagize igihinduka.

Abahatanye muri iri rushanwa basabwaga kwifata amashusho buri wese aririmba indirimbo ihimbaza Imana, ubu bagiye guhatana mu gice cy’aho buri wese aririmba imbona nkubone.

Israel Mbonyi agiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma ya Bruce Melodie waciye ibintu mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021.

Israel Mbonyi umaze imyaka irenga umunani mu muziki azwi mu ndirimbo zirimo ‘Intasho’, ‘Ku musaraba’, ‘Number One’, ‘Hari ubuzima’ n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana kubera ukuntu indirimbo ze zihembura imitima ya benshi.

Israel Mbonyi agiye kuba umuhanzi wa munani uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 

Israel Mbonyi yavuze ko mu cyumweru kiri imbere azasohora indirimbo nshya Israel Mbonyi yavuze ko agiye gusubukura irushanwa ry’abanyempano bazamufasha kuri Album ye yise ‘Cross and Songs’








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND