Grace Bahati ari mu bakobwa 10 bamaze guca agahigo ko kwambara ikamba rya “Nyampinga w’u Rwanda ". Nyuma y’ubuzima yanyuzemo bunyuranye, harimo no gusoza amasomo muri kaminuza yigiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye guhera mu mwaka wa 2011, ari kwitegura ubukwe n’umukunzi we bamaranye igihe kirekire mu rukundo.
Inshuti za hafi za Grace zemeza ko uyu musore ahiriwe kuko abonye umugeni mwiza. Kuwa 08 Kanama 2021, nibwo ibintu byongeye gushyuha ubwo amafoto y’ibirori byakorewe Miss Grace witegura ubukwe, yahererekanwaga hirya no hino.
Grace rero witegura kubana akaramata na Murekezi
Pacifique wamwambitse impeta mu mwaka wa 2020, yatunguwe n’ibirori “Bridal Shower " yakorewe n’abakobwa
b’abanyarwandakazi n’abazungu, barimo na Nyampinga w’u Rwanda wa 2012, Aurore, bamusezeraho nk’umuntu ugiye kurushinga.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA GRACE BAHATI YEREKANA UKO BYAGENZE
Mu mashusho yafashe yerekana uko ibintu byatangiye, bigaragara ko bamusanze mu rugo atabyiteguye agatungurwa, nyamara nyuma nk’umuntu
wishimira inshuti kandi ukunda abantu ntatinde kwisanga mu birori by’ibyishimo
yateguriwe n’abamuzirikana.
Yashimiye byimazeyo ababikoze abasabira umugisha
anababwira ko abakunda bose. Yagize ati: “Abakobwa banjye (inshuti magara) bansanze maze bangira umukobwa w’igitangaza
wishimye mu isi, ndabakunda kandi ndabashimiye cyane mwese."Ubutumwa bwa Grace ashima n'inyunganizi ya Ally Soudy yifuriza umugisha w'Imana umugeni
Ally Soudy uri mu
banyamakuru b’imyidagaduro bakomereje umwuga w’itangazamakuru n’ubuzima muri
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nawe yagize icyo avuga k’ubukwe bwa Grace ahereye
kuri ay’amashusho. Yagize ati: “Byiza cyane, Imana igumye ikube imbere, Grace,
gusa tuzazinywa byo ".
Nk’uko bigaragazwa n'amashusho Grace Bahati nta kintu na kimwe yari azi ku birori yakorewe
Abanyarwandakazi n'abazungu batunguye Grace Bahati mu ifoto y'urwibutso basezera k'umugeni ugiye k'urushinga
Murekezi Pacifique na Grace Bahati bitegura kurushinga mu minsi ya vuba n’ubwo amatariki akomeje kugirwa ibanga