Kigali

Indirimbo ya Buravan iri mu 10 zikunzwe kuri RFI ziyobowe n’iya Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2021 22:07
1


Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz wihagazeho mu muziki, yagaragaje intonde zakozwe n’abantu batandukanye, aho indirimbo ye ‘Iyo’ aherutse gusohora iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa RFI ruriho n’indirimbo ya Buravan.



Tariki 19 Nyakanga 2021, nibwo Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond] yasohoye indirimbo ‘Iyo’ yakoranye n’abaraperi bo muri Afurika y’Epfo aribo Focalistic, Ntosh Gazi ndetse n’itsinda Mapara Jazz. Kuri ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 4.

Iri imbere y’indirimbo zasohokeye rimwe, bigaragazwa n’intonde iyoboye. Irakunzwe, ndetse ibitekerezo by’abamaze kuyumva no kuyireba mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ko ifite umudiho ugera ku ngoma z’amatwi.

Diamond ni umwe mu bahanzi bazwiho gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, cyane cyane abo muri Afurika. Asohora iyi ndirimbo, yavuze ko yizerera mu bumwe n’amahoro, kandi ko umuziki ari imwe mu nkingi zihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye.

Avuga ko ariyo mpamvu yahisemo gukorana indirimbo n’ ‘abavandimwe’ bo muri Afurika y’Epfo ‘kugira ngo nshishikarize abantu gukomeza guharanira ubumwe n’amahoro’.

Ku rutonde rwa Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa RFI, ‘Iyo’ iri ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na ‘Sorry’ ya Lefa na Tayc, ‘Chini juu’ ya King 88 na Young Lunya, ‘Contigo’ ya Vanilla na Kiko Goldenboy, ‘Balance’ ya Paulo Chakal na Kadja, ‘Your man’ ya Dram T.

Hari kandi ‘My everything’ ya Dashan a Pompis, ‘Paloma’ ya Mr. P, ‘Belle Epoque’ ndetse na ‘Ye ayee’ ya Buravan. 

Iyi ndirimbo ‘Ye ayee’ iri kuri Album nshya Buravan yitegura gushyira hanze.

Iyi Album iriho indirimbo enye yakoze mu muziki ugezweho uvanzemo n’umwimerere w’umuziki Nyarwanda.

Iyi njyana yatangije izumvikana mu ndirimbo enye ziri kuri Album ye. Yiteze ko izafasha umuziki w'u Rwanda kurenga imbibi. Iyi njyana inumvikana mu ndirimbo ye ‘Ye ayee’ iri ku rutonde rwa RFI.

Iyi Album ageze kure ategura, izaba ibaye iya kabiri asohoye nyuma ya ‘The Love Lab’ yamurikiye muri Kigali Conference & Exhibition Village, tariki 1 Ukuboza 2018.

Indirimbo ya Buravan iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa RFI ruyobowe n’iya Diamond

Diamond yavuze ko yakoranye indirimbo ‘Iyo’ n’abahanzi bo muri Afurika y’Epfo kugira ngo ashishikarize abantu kuramba ku bumwe n’amahoro

 


Indirimbo ‘Iyo’ Diamond yakoranye n’abaraperi bo muri Afurika y’Epfo Focalistic, Ntosh Gazi ndetse n’itsinda Mapara Jazz ikomeje guca ibintu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YE AYEE’ YA BURAVAN

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IYO’ YA DIAMOND,FOCALISTIC, NTOSH GAZI NA MAPARA JAZ

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nimanzi naturutse iburera3 years ago
    HANO UG BATUMEREYENABI BARIKUDUHARANA RETAYACUYURWANDA MUTUGIRE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND