RFL
Kigali

Cesc Fabregas yavuze uko byagenze ku munsi wa mbere Messi agera muri Barcelona, anamushimira uko babanye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/08/2021 15:55
0


Cesc Fabregas yagarutse k’uburyo yabanye na Messi ndetse avuga ko atazibagirwa umunsi wa mbere aza mu myitozo ya Barcelona ubwo yari afite imyaka 13.



Cesc Fabregas w'imyaka 34 y'amavuko Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, yagarutse k’uburyo yabanye na Lionel Messi ndetse n'umunsi wa mbere ubwo yageraga muri Barcelona dore ko aba basore bombi bangana mu myaka. Yagize ati: “Buri gihe nzahora nibuka umunsi wazaga mu cyumba ufite imyaka 13 hanyuma bambwira ko uyu mwana ukomoka muri Argentina na we aje kugerageza amahirwe muri Barcelona. Wicaraga hasi ndetse umunsi wose ugashira utavuze. Umutoza wacu yaranyegereye arambwira ngo ngomba kugira imbaraga kuri wowe urabibona urisekera."


Ati: "Inzozi zanjye buri gihe zari ugukina mu ikipe ya mbere ya Barcelona ariko kubikora ndi kumwe nawe ndetse na Gerard Pique byatumye inzozi zanjye ziba nziza kurushaho kuko bwa nyuma byarangiye bibaye”. 

Yakomeje amubwira ati: “Uvuye muri Barcelona nk'umukinnyi w'ibihe byose, ntabwo bizongera kubaho kubona Barcelona nk'iyi kandi utarimo. Warakoze, wongere ngo warakoze kuri buri kimwe watanze. Nshuti twabanye n'umutima wanjye wose, nkwifurije buri kimwe ndabizi neza  uzishima aho uzajya hose, turagukunda."


Fabregas ari muri Barcelona 

Cesc Fabregas na Lionel Messi bakinanye mu ikipe y'abato ya Barcelona, ndetse baza kongera gukinana ubwo Fabregas yagarukaga muri Barcelona avuye muri Arsenal mu 2011 nabwo yongera kuvamo ajya muri Chelsea mu 2014.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND