Kigali

Messi yagaragaje amarira n'agahinda ubwo yasezeraga Barcelona, anakomoza ku ikipe zimushaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/08/2021 14:10
1


Kuri iki gicamunsi nibwo Lionel Messi yagize ikiganiro n'itangazamakuru agaruka ku isezera ndetse n'uko yatandukanye na Barcelona yari amazemo imyaka 21 ariko bigeraho biranga amarira amubunga mu maso kubera ikiniga kinshi.



Isi y'umupira w'amaguru kuri iki gicamunsi yakiriye ikiganiro itateganyaga ko kizabaho ndetse buri wese yatunguwe n'amakuru y'iminsi 3 yabanjirije iki kiganiro. iki kiganiro cy'amateka Messi yagiranye n'itangazamakuru, cyamaze isaha imwe ariko kigirwa n'iminota 30 y'amarira kuri Messi wakiniye Barcelona akayiha ibishoboka byose.


Ubwo yinjiraga mu cyumba iki kiganiro cyagombaga kuberamo, Messi yagaragaye mu isura itishimye ndetse ishobora kubyara amarira mukanya ako ariko kose. Ntabwo yatinze kuko yahise afata umwanya atangira kugira icyo avuga. Messi w'imyaka 34 yatangiye avuga ko muri Barcelona ari mu rugo kandi yagombaga kuhaguma. Ati" nagerageje kumvishwa buryo ki ngomba kuguma hano. Muri Barcelona ni mu rugo. Nashakaga kuguma mu rugo kandi wari umugambi wanjye, gusa uyu munsi reka mbasezereho." Nyuma, amarira yahise atangira kubunga ku matama ya Messi.


Messi yakomeje avuga ko amasezerano ye yari yamaze kuzura ati: “amasezerano yanjye yari yaramaze gutegurwa ndetse anameze neza. nashakaga kuguma hano ndetse navuye no mu biruhuko ariwo mugambi mfite ariko birangiye byanze." Amarira arongera aragwa.


“Aha ni mu rugo njye nageze hano mfite imyaka 13 none nyuma y'imyaka 21 ndahavuye Kandi mpavuye mfite umugore n'abana 3, gusa igihe kimwe nzahagaruka kuko ari mu rugo kandi nabisezeranyije abana banjye." Messi akomeza kuvuga ari nako amarira basangira amarangamutima.

"Umwaka ushize nari nafashe umwanzuro wo kugenda gusa Nyuma byaje guhinduka ariko kuri ubu numvaga nta hantu nzajya ariko birangiye aribwo ngiye. Laporta yambwiye ko bitagishobotse kandi ngo ko ntako atagize ariko shampiyona ya Espagne irabyanga”. 

Ati: “Ntacyo navuga kuri Barcelona, gusa icyo navuga ni uko nagerageje kuguma hano ariko biranga. Amakuru avuga ko Barcelona na Laporta ku wa 4 bansabye ko nagabanya amafaranga ku kigero cya 30 ku ijana ntabwo ariyo ni ibibeshyo, njye nemeye kugabanya umushahara wanjye mo 1/2 kugira ngo ngume mu ikipe ariko nabyo byaranze."


Messi yakomeje avuga ko ibi aribyo bihe bimubabaje mu buzima bwe yagize ati" ibi nibyo bihe bigoye mu buzima bwanjye ntababeshye. Nagize ibihe bitandukanye kandi bigoye ariko nibura icyo gihe nakoraga imyitozo nkagaruka nkihorera ariko kuri ubu sinasubiza ibihe inyuma ngo ngire icyo nkora kuko ibihe byanjye muri Barcelona bishyizweho akadomo."

Umunyamakuru yamubajije niba azerekeza muri PSG avuga ko atabyemeza. Yagize ati" ntabwo nabihamya ariko byose birashoboka iyo amakuru ahari mbona abantu benshi bampamagara ariko nta na kimwe kiratungana. Messi anabajijwe kubijyanye n'ifoto ari kumwe n'abakinnyi ba PSG nabwo yavuze ko iyo foto bayifotoje mu buryo busanzwe. Yagize ati: “iriya foto twayifotoje mu buryo busanzwe narindi kumwe nabo nk'inshuti zisanzwe, dufata umwanzuro wo kwifotoza. Barambwiye ngo nzaze muri PSG ariko byari urwenya kuko twari mu biruhuko.”


Messi asezeye muri Barcelona nyuma y'imyaka isaga 21 ikaba imyaka 18 atangiye kuyikinira ndetse akaba asezeye mu marira menshi nyuma ya Luis Suarez na we wagiye muri ubwo buryo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera theogene3 years ago
    nakomeze kwihangana bibaho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND