RFL
Kigali

Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye imbere y'Imana n’umukunzi we –AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2021 12:19
0


Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Jules William [Chita] n’umukunzi we Batamuriza Yvette basezeranye imbere y’Imana bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.



Julius Chita na Batamuriza basezeraniye muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa 6 Kanama 2021.

Julius washinze shene ya Youtube yise “Chita Magic TV”, yavuze ko Batamuriza ari ‘umugore w’ubuzima bwanjye’ kandi ‘ndagukunda’. Ashima Imana yamufashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

Imyaka itatu irashize Chita na Batamuriza bari mu munyenga w’urukundo ishibutsemo kwiyemeza kurushinga.

Tariki 3 Kamena 2021, basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo muri Kigali.

Chita warushinze na Batamuriza, azwi na benshi ku bwo kwigana amajwi y’ibyamamare, ni umusangiza w’amagambo mu birori, ibitaramo no mu bukwe.



Chita na Batamuriza basezeraniye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera

Chita yavuze ko Batamuriza ari umugore w’ubuzima bwe, kandi ko amukunda

Tariki 3 Kamena 2021, Chita yasezeranye na Batamuriza imbere y’amategeko

 

Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka 3 bakundana

Batamuriza Yvette warushinze n’Umunyamakuru Chita

Bambikanye impeta y’urudashira biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore

 

Muyoboke Alex umujyanama w’umuhanzi Chris Hat yashyigikiye intambwe yatewe na Chita n’umukunzi we


AMAFOTO: Robert-Isimbi TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND