Kigali

“Uri uw’agahebuzo!” Umutoma wa Mimi kuri Meddy wizihiza isabukuru y'igisobanuro kinini

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2021 11:02
0


Umunya-Ethiopia Mimi yabwiye umugabo we w’umunyamuziki Meddy wizihiza isabukuru y’amavuko ko kuva yahura nawe yamenye neza icyo “kugira ugukunda” bisobanuye.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021, Meddy yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 32. Yanditse kuri konti ye ya Twitter asa n’ugaragaza ko kuri iyi myaka atari azi ko azaba yarinjiye mu cyiciro cy’abarushinze.

Ati “Reka mvuge ko ntigeze ntekereza ko nakura kugeza muri iki kigero mu buryo bwihuse gutya. Mama burya yari mukuri, navuga iki!”

Umugore we Mimi yanditse kuri konti ye ya Instagram amubwira ko ari umugabo w’igitangaza, kandi ko kuva yahura nawe yamenye uburyohe budashira bw’urukundo.

Yabwiye Meddy ko ari uw’agahebuzo, kandi ko ubuzima bwe butari kumera uko buri ubu iyo badahura. Ati “Ku mugabo w’igitangaza nkunda, sinari nzi icyo kugira ugukunda bivuze kugeza igihe nkumenya. Uri uw’agahebuzo. Ubuzima bwanjye ntibwari kumera gutya iyo ntakugira. Imana yuzuze urukundo n’imigisha mu mutima wawe. Isabukuru nziza Ngabo.”

Meddy yashimye Mimi amubwira ko amukunda kurusha ‘uko nkunda amavuta akoze mu mushongi w’ubunyobwa’.

Isabukuru ifite igisobanuro kinini! Niyo sabukuru ya mbere Meddy yizihije arwubakanye na Mimi. Mbere yo kurushinga, buri wese yagiye agaragaza amarangamutima ye kuri mugenzi we, avuga ko yanyuzwe n’intambwe batera bari kumwe.

Meddy yakoze ubukwe bw’igiciro kinini na Mimi mu birori byabereye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 22 Gicurasi 2021. Bombi bamaze imyaka itanu batangiye urugendo rw’urukundo, rufite igice kinini kitamenywe na rubanda.

Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, ba Nyampinga, ababyeyi, inshuti, abavandimwe n’abandi bashyigikiye intambwe nshya yatewe n’umuhanzi Meddy.

Muri Nzeri 2017, ni bwo Meddy yahishuye ko ari mu rukundo n’umukobwa uba muri Amerika, yirinda gutangaza byinshi bimwerekeyeho.

Yavugaga Mimi w’uburanga ugaragara mu mashusho y’indirimbo yise ‘Ntawamusimbura’. Urukundo rwabo rw’igifute rwagiye rushimangirwa n’amagambo meza, amafoto n’ibindi byinshi bashyira hanze basangiza abandi.

Mimi yifurije isabukuru y’amavuko Meddy amushimira kuba yaramuhisemo

Meddy yizihije isabukuru ya mbere ifite igisobanuro kinini mu buzima bwe

Meddy na Mimi bakoze ubukwe tariki 22 Gicurasi 2021, bubera muri Amerika










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND