Iyi si yabaye umudugudu kubera iterambere riyiriho. Abantu bazanye ibintu byinshi bituma babasha kugera kubyo bifuza. Nibyiza rwose, ariko ni na bibi rwose. Amakompanyi menshi yadukanye udukoresho dukurura abantu rimwe na rimwe tunakoreshwa nabi muri telefoni z’abandi bantu. Nutangira kubona telefoni yawe ikora ibi bintu uzagire amakenga.
Ibi bintu tugiye kukubwira, bitume ugira amakenga
umenye neza niba telefoni yawe ari wowe uyikoresha wenyine koko, cyangwa
niba hari undi muntu muri kujya musangira amakuru akugeraho binyuze kuri
telefoni wiguriye amafaranga yawe. Iyo umuntu ari kukumviriza cyangwa arimo
gukurura telefoni yawe yiberebeye ahandi, hari uburyo uzabibona. Hari ubwo
uwo muntu azaba arimo gukoresha indi App, imufasha gufata amajwi yose y’uwo
muravugana cyangwa ikindi kintu we akeneye kugukuraho.
Ikimenyetso
cya mbere ni uko uzasanga amajwi yawe ubwawe, ari muri telephone, utigeze uyafata (Amajwi y’uwo mwavuganye). Aya majwi uzayasanga muri telefoni
yawe kandi utigeze uyafata uwo mwavuganaga.
Ikimenyetso
cya kabiri ni uko telefoni yawe izatangira kujya ikoresha
interineti nyinshi cyane ugereranyije na mbere. Ibi bigaragaza ko irimo kohereza
amajwi ku kindi gikoresho utazi. Nujya aho barebera uburyo interineti yawe
yakoreshejwe, uzasanga bakubwira ko wayikoresheje wohereza App, nyamara urengana
(Your Phone Settings).
Inkomoko: Content created
and supplied by: Lucasentertainment (via Opera
News )
TANGA IGITECYEREZO