Kigali

Iwacu Muzika Festival: Bruce Melodie wavuze ko azakora Gospel, yahishuye ko yafashe Miliyoni bwa mbere muri Guma Guma anasaba ko yagaruka

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/08/2021 23:19
0


Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko ari umuhanga mu buryo bw’imiririmbire mu gitaramo cya Iwacu na Muzika Festival aho yaririmbye indirimbo zitandukanye yakoze kuva yatangira umuziki kugera ku ndirimbo aheruka gusohora.



Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021. Nk'uko bisanzwe umunyamakuru Luckyman Nzeyimana akaba n’umushyushyarugamba yabanje kuganira na Bruce Melodie amubaza urugendo rwe ndetse n’icyo azaniye abanyarwanda cyane ko yari agiye kubataramira.

Bruce Melodie yavuze ko kugeza ubu yishimira iterambere ry’umuziki nyarwanda cyane ko uri gukura ndetse ko atari umuziki we gusa uri gukura ahubwo n’iterambere ry’abandi bahanzi rimushimisha cyane kuko nawe aba abona ibye bigenda bicamo n’amafaranga akaza.

Bruce Melodie yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gitaramo

Bruce Melodie yavuze ko yinjiye muri muzika afasha abahanzi muri Guma Guma bwa mbere aza gufata miliyoni imwe Frw aza no gutwara iri rushanwa. Yagize ati’’ 2012 nibwo natangiye kubafasha ni nabwo bwa mbere narimbonye abasitari bwa mbere gutya tukaganira abarimo ba Senderi, Urban Boyz, King James, Riderman ba Jay Polly nahoraga numva ari abantu bakomeye cyane".

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu gihe yafashaga abo bahanzi yari afite indirimbo zirimo Tubivemo na Telefone, gusa abonye igishoro ahita akora iyitwa Uzandabure yanamenyekanye cyane

Bruce Melodie yavuze ko yinjiye mu irushanwa bwa mbere abona n’umwanya wa gatatu ahembwa ibyuma bya muzika n’amafaranga byamufashije kugera ku ntego ze ndetse anasaba ababishinzwe nk'uko bakoze ibindi ko Guma Guma yagaruka.

Bruce Moelodie kandi yavuze ikintu cyatangaje benshi aho yavuze ko agiye kujya mu muziki wa Gospel cyane ko umufasha ndetse ko hari n’indirimbo zimwe na zimwe afite muri studio yagiye yandika mu bihe bitandukanye.

Yagize ati ’’Nishimira ko buri munsi uzana ibyawo kandi byiza. Umuziki urakura nta n'ubwo hakura uwanjye gusa nishimira imiziki yose muri rusange ikura ubwo rero niyo uw’ lundi muhanzi uteye imbere mba nzi neza ko igihe cyanjye nacyo cyegereje, ndakura mu buryo bwose ibitaramo ndabikora ndetse n’agafaranga kagenda kaza nk’uko bisanzwe.’’

Bruce Melodie avuga kuri Gospel yagize ati’’ Gospel ni umuziki mwiza mba mbona nanjye hari igihe nzagera akaba ariwo nzajya nkora reka tureke iyobokamana tube turishize ku ruhande uziko n’abantu badakijijwe bumva indirimbo z’Imana bakumva ni byiza.

Bivuze ngo birenze iyobokamana umuziki wa Gospel urenze kwa kubwiriza ujya ubona umuntu ari kuvuga kuko wo urinjira ntabwo babigutsindagiramo oya wumva indirimbo y’umuhanzi uri kuririmbira Imana ukumva birakuryoheye. Gospel rero ni umuziki nzakora ariko ntimuzabinyishyuze, ntabwo igihe kiragera njyewe mubimenye ko ngomba kuyikora hari n’izo mfite ziba zihari zitarasohoka ariko ntihazagire umuntu ubinyishyuza nzabikora kandi nzaba mbikoreye Imana"

Nyuma yo kuganira n’umunyamakuru Lucky,  Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yakunzwe yakoranye n’umuhanzikazi Allion, ari nako avangamo n’indi yitwa Twongere yakoranye n’umuhanzikazi Queen Cha, yinjira mu gitaramo avangavanga indirimbo yatangiriyeho kugeza ku zo afite ubu.

Nyuma y’izo ndirimbo yasuhuje abamukurikiye bose ababwira ko agiye kubaha umuziki mwiza ndetse anababwira ko ari kumwe na Band ya Symphony ari nako ahita akomereza mu ndirimbo isa n’iyabaye ikirango cy’umuziki we yitwa Katerina.

Bruce Melodie nk'uko yari yabyijeje abantu batandukanye bagiye banabyandika cyane ko igitaramo cyabaga imbonankubone yataramiye abantu mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kungora, Katapilla, Bado, Ikinyafu n'izindi nabo bamwereka ko bishimye ndetse ko yabakoreye igitaramo cyiza mu ijwi ryose nk’uko bisanzwe cyane ko uyu muhanzi adashidikanwaho ku ijwi rye.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND