Kigali

Akari ku mutima wa Brian Blessed wafashije Niyo Bosco gukora bwa mbere kuri gitari bikarangira avuyemo icyamamare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/08/2021 18:50
0


Bizimungu Brian uzwi cyane nka Brian Blessed mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yagaragaje uburyo atewe ishema n'iterambere Niyo Bosco amaze kugeraho mu muziki nyuma yo kuba amuzi kuva kera akiri umwana ataratangira umuziki ndetse akaba ari we wamufashije gukora bwa mbere kuri gitari.



Brian Blessed ni umusore wamenyekanye mu muziki wa Gospel bivuye ku ndirimbo ye 'Dutarame' yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Ni umuhanzi ufite indirimbo zinyuranye zubaka imitima ya benshi, akaba akunze kuririmba mu rurimi rw'Icyongereza. Mu myaka yashize, uyu musore yazengurutse umugabane wa Amerika muri gahunda z'ivugabutumwa aho yari kumwe n'itsinda yabarizwagamo rya Hindurwa Band ryanditse amateka akomeye mu muziki wa Gospel. 

Amazina ye asanzwe yiswe n'ababyeyi ni Bizimungu Brian, gusa mu muziki azwi cyane nka Brian Blessed. Yavutse mu 1986, avukira muri Uganda, icyo gihe ababyeyi be bari barahunze mu 1959. Ubwo yari afite amezi 3 ni bwo Se yapfuye agonzwe n'umuntu wabishakaga ndetse nyuma yo kumugonga ahita amukandagira nabwo abishaka. Mu 1998 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza (P.3) muri Kayonza ni bwo Brian Blessed yamenye Yesu Kristo atangira urugendo rw'Agakiza.

Uko Brian Blessed yahuye bwa mbere na Niyo Bosco uri mu byamamare u Rwanda rufite uyu munsi


Hashize iminsi micye Brian Blessed yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha agaragaza urwibutso afite kuri Niyo Bosco n'uburyo ashima Imana yamuzamuye agahinduka icyamamare. Ibi byatumye InyaRwanda.com tumwegera tumubaza byinshi ku byo yari amaze gutangaza kuri uyu muhanzi w'impano idasanzwe ufite ubumuga bwo kutabona. Brian Blessed yabwiye InyaRwanda.com ko yahuriye na Niyo Bosco kuri New Life Bible Church ku Kicukiro muri 2015 aho Niyo Bosco yakundaga kujya muri gahunda z'amasengesho yitwaga 'Thank God its Friday'.

Brian Blessed yagize ati "Twahuriye hano i Kigali-Kicukiro kuri New Life, niho nakoraga. Hari umwana w'umukobwa wajyaga amuzana ngira ngo ni mushiki we. Yabaga aje gusenga cyangwa ku ishuri. Hari program twagiraga yo gufasha abana, rero rero nawe yajyaga azana na mushiki we. Akaza no gusenga muri Youth program yitwaga 'Thank God its friday' (Shima Imana ni kuwa Gatanu). 

Ku bijyanye n'amafoto yeretse abamukurikira kuri Instagram amugaragaza ari kumwe na Niyo Bosco akiri umwana muto, bakagaragara bari gucuranga gitari, twamubajije niba ari we wigishije bwa mbere Niyo Bosco gucuranga gitari, adutangariza ko atari we wamwigishije, ahubwo ko ari we watumye Niyo Bosco afata bwa mbere kuri gitari na cyane ko avuga ko yamuhuje n'umuterankunga waguriye Niyo Bisco gitari. Brian Blessed ati: "Yeah Niyo Bosco, sinavuga ko ari njye wamwigishije ariko ni njye wagize amahirwe yo kumukoresha kuri Guitar no kumwereka the first Cord kuri guitar". 


Brian Blessed yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Dutarame'

Yunzemo ati "Mu buzima uko umuntu akura no muri carieer y'umuntu ugenda uhura n'abantu benshi batandukanye bagira icyo bagufasha mu buzima no mu cyerekezo cy'ubuzima bwawe. Niyo Bosco niba nibuka neza hari muri 2015 hari abana benshi nafashaga baba ari abo ku muhanda ndetse n'abandi batandukanye aho nakoreraga. Niyo rero yajyaga azana n'abandi bana ariko hanyuma aza kubona umuterankunga waje aho twakoreraga hanyuma muhuza nawe nk'uko babaza abana icyo bashaka gukora bakunda, bamubajije, Niyo avuga ko akunda kuririmba. Icyo gihe yararirimbye twese bidukoraho uwo muterankunga amugurira guitar nanjye mwemerera kumwigisha ibyo nari nzi".

Ubwo yasobanuraga uko urugendo rwagenze rwo gufasha Niyo Bosco kubona gitari azajya yifashisha mu muziki we, Brian Blessed yagize ati "Twahise tujya mu mujyi n'uwo mubyeyi agura guitar arambwira ngo ninyishyire Bosco. Bari batuye ahantu kure yaho nabaga, ahantu hitwa 'Mugakoki' niba nibuka neza, baranyobora njya mu rugo iwabo Bosco araza yari akiri umwana kabisa ariko Bosco namushyikirije guitar mu maboko. Niyo Bosco yarishimye bitabaho mbona nk'aho amaso ye ahumutse, sinkubeshye nahise ndira amarira ndavuga nti 'Mana urebe umutima w'uyu mwana mu buryo njye ntazi uzamugeze ku byo yifuza'".

Yakomeje agira ati "Sinabonaga inzira y'ubu star to his level today (ubwamamare bwe ku rwego ariho uyu munsi) ariko umutima wanjye nabonye Bosco abandi batabona, namuhaye guitar mbona Bosco abonye mugenzi we, inshuti ye magara. Namweretse cord imwe gusa nkabona ibindi arashaka kubyivumburira. Ni umuhanga cyane ku buryo icyo yize ntamusubiriramo biba bibaye yabifashe. Namweretse C cord G cord and D cord niyo yahise andirimbira (Brian yahise akubita igitwenge)".

Brian Blessed arashima Imana byimazeyo ko Niyo Bosco yavuyemo icyamamare


Bizimungu Brian ari we Brian Blessed yavuze ko kubona umuntu yigishije agera ku rwego rwo hejuru ari ibintu binyura umutima we akumva anezerewe cyane. Ati "Namwigishije igihe gito mushiki we akamunzanira ku kazi nkafata pause (akaruhuko) nkahita njya kwigisha Niyo Bosco. Icyo gihe hari n'abandi bana nigishaga kuririmba kandi nabo byabagiriye umumaro ukomeye cyane, bamwe babaye abantu bakomeye aba star no kundusha, ibyo rero ni byo bituma nshima Imana cyane. Nyuma y'igihe gito nabuze Niyo nza no guhindura akazi ariko ntakubeshye nahoraga nibuka Niyo nibaza aho yagiye".

Brian Blessed avuga ko icyo Imana yagushyizemo inagikurikirana 

Uyu musore uvuga ko yari yarabonye impano ikomeye muri Niyo Bosco, avuga ko yaje kuburana na Niyo Bosco na cyane ko nawe yari yarahinduye akazi. Yongeraho ko Imana ari umukozi w'umuhanga ikaba ikurikirana icyo yashyize mu muntu uko byamera kose. Ati: "Imana ni umukozi w'umuhanga cyane kandi icyo yagushyizemo iragikurikirana cyane ikagenda ikuremera cyangwa igucira inzira nziza ikaguhuza n'abantu bazima beza mu gihe cyo gusohoza umugambi wayo mu gihe nyacyo".

Icyakora kera kabaye Briane Blessed yaje kongera guhura na Niyo Bosco wari waramaze kuba icyamamare. Ati "Nyuma y'igihe naje kongera kubona Niyo Bosco yarabaye umu star! Hari Inama yitwa CAX yabereye muri Intare Arena twari tumazemo iminsi, rero mu gusoza inama bari baratumiyemo aba star bakomyeye barimo Patoraking, Flava bo muri Nigeria, mu Rwanda bari batumiye Marina na Niyo Bosco. Nabonye Niyo Bosco kuri Stage, Irene Murindahabi ariwe umufasha ndogera ndira amarira y'ibyishimo".


Brian Blessed avuga ko yarize amarira y'ibyishimo ubwo yari abonye Niyo Bosco kuri stage

Brian Blessed ati: "Jyewe nakoze bicye bicye bishoboka ariko ndashimira abantu bakomerejeho bakigisha Niyo ku buryo yageze ku rwego ariko rukomeye acuranga guitar mu buryo butangaje bw'ubuhanga kandi byatumye yigirira icyizere cy'ubuzima. Ndashimira cyane Irene Murindahabi wafashe Niyo akemera kumukurikirana akamubera umujyanama akaba amugejeje kuri uru rwego ndetse n'abandi nka Dorcas na Vestine. Imana iguhe umugisha cyane muvandimwe Irene, ukorera Imana cyane ujye ubimenya kandi ugira umutima udasanzwe umuntu wese abona uri genuine".

Brian Blessed yanashimiye Niyo Bosco kuba ataremeye guheranwa n'agahinda akishakamo ubushobozi. Ati: "Ndashimira Niyo Bosco cyane kuba ataremeye guheranwa n'agahinda ahubwo akishakamo ubushobozi bwo gushaka kumenya no kwagura impano ye. Kandi mwizeze ko nakomeza neza azagenda isi. Ndashima Imana yo kwizerwa yaturemye ikaba ariyo itwitaho kandi itugenera ejo hazaza hacu n'ubwo byaba bigoye gute igucishamo ikagucira inzira. Ni nayo ishoboza Niyo Bosco".


Niyo Bosco akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Piyapuresha'

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Niyo Bosco yavuze ko Brian w'umuhanzi wo kuri New Life amwibuka ndetse akaba anibuka ko yamufashije kwiga gucuranga gitari ho gato. Icyakora iby'uko yamuhuje n'umuterankunga wamuguriye gitari yavuze ko byo atabizi. Ati "Yego ndamuzi, yigeze no kunyigishaho gitari ho gatoya ariko sinayimenya nyine,..ariko ntabwo ari ibintu birenze". Kuri ubu Niyo Bosco ni izina rikomeye mu muziki nyarwanda akaba ari umwe mu bahanzi babarizwa muri kompanyi ya M. Irene yitwa M.I.E (M. Irene Entertainment) inabarizwamo Vestine na Dorcas. 

Mu rugendo rw'umuziki amazemo umwaka umwe n'amezi macye afashwa na M.Irene, Niyo Bosco w'impano itangaje mu kuririmba akanagira ubuhanga buhanitse mu kwandikira indirimbo dore ko izo yanditse zose zamamaye ku rwego rw hejuru, amaze gukora indirimbo zinyuranye zakunzwe cyane ndetse na n'ubu zirimo; 'Ubigenza' ute yamufunguriye amarembo y'ubwamamare, 'Ibanga', 'Ubumuntu', 'Imbabazi', 'Seka', 'Ubutsinzi' na 'Piyapuresha' aherutse gushyira hanze, magingo aya ikaba yamaze no kuzuza Miliyoni y'abayirebye kuri Youtube mu byumweru bitatu gusa.


Niyo Bosco cyera akiri umwana akiga gucuranga gitari


Ubutumwa Brian Blessed yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Niyo Bosco ari mu bahanzi b'ibyamamare banandika neza u Rwanda rufite


Niyo Bosco hamwe n'umujyanama we M. Irene usabirwa umugisha n'abatari bacye

REBA HANO INDIRIMBO 'UBIGENZA UTE' YA NIYO BOSCO


REBA HANO 'PIYAPURESHA' INDIRIMBO NSHYA YA NIYO BOSCO


UMVA HANO 'AKIRA' INDIRIMBO Y'ISHIMWE YA BRIAN BLESSED







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND