Kigali

Ese iyo ni ya Pantalo wakuriyemo muvandi? Iby’ingenzi ku munsi w’amavuko wa Meddy na murumuna we mu muziki Nel Ngabo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/08/2021 15:36
0


Meddy umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane kurusha abandi bahanzi bose ku mbuga nkoranyambaga, yizihiza isabukuru y’amavuko buri mwaka kuri 07 Kanama, ikaba ari n’itariki ahuje na murumuna we mu muziki Nel Ngabo. Kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwabo, n’ibinezaneza bamwe babatereraho ubuse.



Meddy arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 32 ikaba ari imyaka agize nyuma y’imyaka isaga 13 atangiye by’umwuga umuziki. Yavutse kuwa 07 Kanama 1989, atangira umuziki mu mwaka wa 2008 ubwo yari afite imyaka ijya kuzura 19.

Umuziki usobanura ubuzima bwa Ngabo Medard Jobert mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine bwatangiye mu bwana bwe ahanini bishingiye ku babyeyi be bakundaga umuziki bikomeye.

Nyina yamutoje byinshi kuko ari we babanye igihe kinini nyuma y'uko se atabarutse. Alphonsine n’umuhungu we Meddy bakundaga gusubiranamo indirimbo z’umwami w’injyana y’ubutumwa ‘Reggae’ ukomoka muri Jamaica Bob Marley.

Meddy yaririmbaga ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu itsinda ry’abarenganuwe ryo mu itorero rya Zion Temple yari ahuriyemo na bamwe mu bantu bafite amazina akomeye mu muziki barimo The Ben, Lick Lick, Nicolas na Rata Jah NayChah ukora umuziki wa Gospel.

Meddy uherutse gushakana n’umunya-Ethiopia, Mimi Mehfira mu bukwe bwanditse amateka mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda kubera igikundiro  cy’uyu muhanzi n’uburyo bwahuje hafi y’igisekuru cyose cy’umuziki nyarwanda ugezweho. Ni ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva yakora indirimbo ya mbere yitwa “Ungirira Ubuntu”, yahise atangira gukurikirwa n’abatari bacye kimwe n’ibihangano bindi yakurikijeho nabyo birishimirwa birimo; Akaramata, Amayobera na Ese Urambona n'izindi. Ibyo rero hamwe n’umugisha byaje gutuma yisanga mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye kugeza uyu munsi.

Ubwo yageragayo indirimbo yakoreyeyo kuva ku ya mbere zakunzwe maze agenda yaguka mu mikorere kugeza ubwo uyu munsi ariwe muhanzi ufite uduhigo twinshi ku mbuga nkoranya mbaga turimo kuba ariwe ufite indirimbo imaze kurebwa inshuro nyinshi ku rukuta rwa Youtube yitwa 'Slowly' kugeza none imaze kurebwa n'abarenga Milyoni 52 (52, 886,834).

Niwe muhanzi mu Rwanda ufite umusaruro mwiza kuri uru rukuta urenga Miliyoni 114 (114, 536, 779) akanagira n'abemeye kumukurikira bihoraho kuri Youtube benshi (subscribers) mu Rwanda bagera ku bihumbi 653. Ku rukuta rwa instagram naho bikaba ari uko aho ariwe ukurikirwa cyane mu bahanzi n’abagera ku bihumbi 726.

Si ibyo gusa kuko kuva umuziki watangira niwe muhanzi w’umunyarwanda wabashije kugira indirimbo yarebwe na Miliyoni y’abantu mu gihe cy’iminsi 2 gusa, bimwe mu bintu kandi bikorwa n’abahanzi bacye muri Afrika.

Meddy na Mimi 

Kuri uyu munsi Meddy yizihizaho isabukuru y’amavuko, ni umunsi ahuza n'umwe mu bahanzi beza b’ikiragano gishya cy’umuziki w'u Rwanda, Nelly Ngabo ubarizwa muri Kina Music inzu ikomeye mu muziki w’u Rwanda mu kuwutunganya no kureberera inyungu abahanzi.

Meddy yifurijwe n’abantu benshi umunsi mwiza w’amavuko nk'uko bigaragara ku mbuga zitandukanye, muri abo ariko harimo Mimi uw’ingenzi, uwo bahuye bagahuza bakemera kubana no kuzasohozanya urugendo rw’ubuzima.

Mimi ngo yamubajije icyo ashaka undi nawe aramusubiza ngo naze bijyanire mu butumwa bukomeje gusakara. Meddy yagize ati: ”Yambajije ngo ni iki nshaka ku munsi w’amavuko ndangije ndamubwira ngo ngwino ujyane nanjye!!! Mimi wankoreye umunsi, mufasha mwiza.”

Meddy na none abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yerekanye ko atigeze atecyereza ko imyaka izihuta nk'uko abibona anongeraho ko nyina umubyara yavugaga ukuri yagize ati: ”Reka mvuge, sinigeze ntekereza ko nzageza iyi myaka byihuse gutya. Mama yavuze ukuri ni iki nakongeraho.” Lick Lick na Uncle Austin nabo bari mu bamwifurije umunsi mwiza w’amavuko.

Nel Ngabo nawe ku munsi we yatunguranye yerekana ifoto yo mu bwana bwe maze abantu bagaragaza kwishimira uyu musore uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi.

Ifoto ya Nel Ngabo yavugishije abatari bacye barimo abo muri Kina Music abarizwamo, Promesse Kamanda umwe bakobwa bazi gufotora neza n'abandi

Mu gutebya no guterana ubuse, Igor Mabano yabaye nk'ubihuhuye ubwo yatangaga igitekerezo ku ifoto ya Nel Ngabo yo mu bwana bwe. Nel Ngabo agaragara yambaye ipantaro nini nawe rero ahera aho ati:”Ese iyo ni ya pantalo wakuriyemo muvandi, imigisha myinshi.”

Butera Knowless umwamikazi wa Kina Music nawe yagaragaje gutangarira ifoto ya Nel Ngabo yasangije abamukurikira ku munsi w’amavuko, agira ati: ”Ooh Yesu, Marie na Yozefu.”  N’umwami wa Kina Music, Ishimwe Clement nawe yatunguwe uko bigaraga, akoresha amagambo y’icyarabu avuga ngo Imana ni nziza yagize ati: ”Imana ni nziza, isabukuru nziza mwana muto mukulukulukulu.”

Umwe mu bakobwa bazi gufotora neza mu gihugu cy’u Rwanda Promesse Kamanda yerekanye ko hari ukuntu uyu musore yahindutse ariko asa n'unatebya agira ati: ”Cyera wasaga nawe kurusha ubu isabukuru nziza mwami muto.” Ni benshi bifurije isabukuru nziza uyu musore yaba ibyamamare birimo; Aline Gahongayire, Papa Cyangwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda banyuranye.

Nel Ngabo wizihiza none isabukuru y'amavuko, ipantalo yambaraga mu bwana yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Nel Ngabo afite indirimbo nshya 'Sawa' ikomje kunyura abatari bacye yashyize hanze kuwa 21 Nyakanga 2021

Meddy afite indirimbo 'My Vow' ikunzwe mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari yitwa 'My Vow' yagiye hanze kuwa 22 Nyakanga 2021Inyunganizi zashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa Nel Ngabo z'abantu banyuranye barimo Butera Knowless na Igor bose bishimira umunsi w'amavuko weUbutumwa bwa Mimi ku munsi w'amavuko w'umugabo we Meddy wanabushyize hanzeUmwe mu bagabo bakomeye mu gutunganya umuziki wagiye afasha Meddy kuva yatangira umuziki Lick Lick yamwifurije umunsi mwiza w'amavukoUbutumwa Meddy yashyize kuri Twitter yemeza ko imyaka yihuta

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA NEL NGABO YITWA SAWA IRI MU ZIKUNZWE CYANE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND