Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Acadey (SACA) iterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL n’ikipe y’igihugu (Team Rwanda), arerekeza mu Busuwisi kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye isiganwa rya Tour de l’Avenir.
kuri uyu wa Gatandatu tariki
ya 07 Kanama 2021, saa cyenda n’iminota 50 Habimana araba ahagurutse mu Rwanda n’indege
ya Ethiopian Airlines, yerekeje mu Busuwisi gukina irushanwa rya Tour de l’Avenir
yatumiwemo.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda.com mbere yuko ahaguruka mu Rwanda, Habimana yavuze ko ari amahirwe
adasanzwe yabonye kandi azayabyaza umusaruro.
Yagize ati”Aya ni
amahirwe nabonye mu buryo ntari niteze bitewe n’uko mu mwaka ushize byari
byanze, ngira ngo n’uyu mwaka ntibizakunda, ariko ku bw’amahirwe mbona
barampamagaye, biranshimishije cyane. Byanteye imbaraga no gukora cyane kugeza
n’ubu nari nkikora, nitoza kugira ngo nzitware neza. Ni isiganwa rizaba ririmo
abakinnyi b’abahanga kandi bakomeye, iyo ukinana n’abakinnyi nka bo biragufasha”.
Uyu mukinnyi yashimiye
ikipe ye SACA n’Ishyirahamwe Nyarwanda y’umukino w’amagare (FERWACY) uburyo bamushyigikiye
mu myiteguro ye.
Yagize ati “Ikipe ya
njye ndayishimira ko yamfashije kuri buri kimwe cyose ndetse na Federasiyo,
bamfashije mu myiteguro no kugira ngo nzagere muri kiriya gihugu meze neza”.
Habimana azaba abaye
Umunyarwanda wa karindwi ukinnye Tour de l’Avenir nyuma y’abandi batandatu bari
bagize Ikipe y’Igihugu yayitabiriye mu 2018 igatwarwa na Tadej Pogačar watwaye
Tour de France 2020 na 2021. Areruya Joseph yasoje ari wa 73.
Habimana
Jean Eric yabaye uwa 34 muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ndetse n’uwa 12 mu batarengeje imyaka 23.
Tour
de l’Avenir ni ryo siganwa rikomeye ku Isi ry’amagare rihuza abakinnyi
batarengeje imyaka 23, rigereranywa na Tour de France y’abato; rizatangira
tariki ya 13 Kanama risozwe ku wa 22 Kanama 2021.
Iri
siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 174 bo mu makipe 29 arimo 19 y’ibihugu byo ku
Mugabane w’u Burayi.
Habimana agiye mu irushanwa rikomeye rihuruza abakinnyi bakomotse imihanda yose
Habimana ni umwe mu bakinnyi bakoreye imyitozo mu kigo cya UCI
TANGA IGITECYEREZO