RFL
Kigali

Habimana Jean Eric wa SACA agiye kurushanwa mu Busuwisi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/08/2021 12:13
0


Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Acadey (SACA) iterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL n’ikipe y’igihugu (Team Rwanda), arerekeza mu Busuwisi kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye isiganwa rya Tour de l’Avenir.



kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Kanama 2021, saa cyenda n’iminota 50 Habimana araba ahagurutse mu Rwanda n’indege ya Ethiopian Airlines, yerekeje mu Busuwisi gukina irushanwa rya Tour de l’Avenir yatumiwemo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com mbere yuko ahaguruka mu Rwanda, Habimana yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yabonye kandi azayabyaza umusaruro.

Yagize ati”Aya ni amahirwe nabonye mu buryo ntari niteze bitewe n’uko mu mwaka ushize byari byanze, ngira ngo n’uyu mwaka ntibizakunda, ariko ku bw’amahirwe mbona barampamagaye, biranshimishije cyane. Byanteye imbaraga no gukora cyane kugeza n’ubu nari nkikora, nitoza kugira ngo nzitware neza. Ni isiganwa rizaba ririmo abakinnyi b’abahanga kandi bakomeye, iyo ukinana n’abakinnyi nka bo biragufasha”.

Uyu mukinnyi yashimiye ikipe ye SACA n’Ishyirahamwe Nyarwanda y’umukino w’amagare (FERWACY) uburyo bamushyigikiye mu myiteguro ye.

Yagize ati “Ikipe ya njye ndayishimira ko yamfashije kuri buri kimwe cyose ndetse na Federasiyo, bamfashije mu myiteguro no kugira ngo nzagere muri kiriya gihugu meze neza”.

Habimana azaba abaye Umunyarwanda wa karindwi ukinnye Tour de l’Avenir nyuma y’abandi batandatu bari bagize Ikipe y’Igihugu yayitabiriye mu 2018 igatwarwa na Tadej Pogačar watwaye Tour de France 2020 na 2021. Areruya Joseph yasoje ari wa 73.

Habimana Jean Eric yabaye uwa 34 muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ndetse  n’uwa 12 mu batarengeje imyaka 23.

Tour de l’Avenir ni ryo siganwa rikomeye ku Isi ry’amagare rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 23, rigereranywa na Tour de France y’abato; rizatangira tariki ya 13 Kanama risozwe ku wa 22 Kanama 2021.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 174 bo mu makipe 29 arimo 19 y’ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.

Habimana agiye mu irushanwa rikomeye rihuruza abakinnyi bakomotse imihanda yose

Habimana ni umwe mu bakinnyi bakoreye imyitozo mu kigo cya UCI

Habimana yiteguye kuzakotana muri iri rushanwa rikomeye yatumiweho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND