RFL
Kigali

Babuwa Samson wavugwaga muri Rayon Sports yabonye ikipe nshya muri Angola

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/08/2021 10:32
0


Rutahizamu w’Umunya-Nigeria wakiniye Kiyovu Sport umwaka ushize w’imikino ariko wifuzwaga na Rayon Sports, Babuwa Samson, yamaze kwerekeza muri Angola aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Bravos do Maquis ikina icyiciro cya Mbere.



Uyu mukinnyi wari warasoje amasezerano y’umwaka muri Kiyovu utaramugendekeye neza, byavugwaga ko ashobora kuzakinira Rayon Sports mu mwaka utaha ariko byarangiye yerekeje muri Shampiyona ya Angola.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, ni bwo Babuwa Samson, yavuze ko yamaze gusinya umwaka umwe muri Bravos do Maquis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Angola.

Yagize ati “Ndashimira Imana ko yampaye amahirwe yo kuza hano ngo nandike amateka mashya. Sinashoboye kugera ku byo nifuzaga gukora mu Rwanda, ariko ngomba gukomereza hano muri Angola, ndashaka kuba umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi hano. Nzagaruka mu Rwanda kuko ni mu rugo”.

Babuwa Samson yageze mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2015/16, akina imyaka ine muri Sunrise FC, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports yakiniye umwaka umwe.

Mu mwaka w’imikino wa 2019/20 wahagaritswe kubera Coronavirus, Babuwa ni we wari uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda gutsinda ibitego byinshi kuko yari afite 15 mu mikino 24, asohotse muri Kiyovu ayitsindiye ibitego 3 mu mikino 5 yakinnye.

Iyi kipe ya Bravos do Maquis Babuwa agiye gukinira, imaze imyaka 38 ishinzwe, ikaba ibarizwa mu gace ka Luena gaherereye mu burasirazuba bwa Angola, ikaba ikinira ku kibuga cya Estádio Mundunduleno Luena, ikaba nta gikombe cya shampiyona iregukana, gusa mu 2015 yegukanye igikombe cy’Igihugu.

Iyi kipe itozwa n’umunya-Angola Zeca Amaral, akaba yungirijwe na mwenewabo Almiro Lobo.

Babuwa Samson wakiniye Kiyovu umwaka ushize yerekeje muri Angola





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND