RFL
Kigali

Messi arerekeza mu yihe kipe? Ni cyo kibazo umufana wa Rwagitima no mu Bwongereza ari kwibaza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/08/2021 7:28
0


Lionel Messi nyuma yo gutandukana na Barcelona, amakuru ntabwo ari burangirire aho ahubwo buri umwe ku Isi ari kwibaza aho uyu mugabo ari bwerekeze ibikapu bye agakomeza ubuzima bushya.



Buri muntu nibura wabashije gukurikirana umupira w'amaguru birahagije kuba azi ko Messi yakiniye Barcelona ariko nta n'umwe uzi aho azerekeza. Umupira w'amaguru ni umukino usekeje ariko byagera mu bucuruzi bikaba agatangaza. Nyuma y'umwaduko wa Covid-19 ibintu byarahindutse kugera aho ikipe inanirwa guhemba abakozi bayo ndetse zimwe zigabanya imishahara harimo na Barcelona.


Niba Barcelona inaniwe Messi  arerekeza he?

Hari amakipe menshi ashobora gutangira kuvugwa ko ashaka Messi ariko byose ubu bishingiye Ku mahitamo Messi azakora. Paris Saint Germain ni imwe mu makipe ashobora gusinyisha uyu mukinnyi. PSG imaze igihe ifite inyota yo gutwara Champions League gusa kuri ubu byaba bibaye amahirwe isinyishije Messi ubundi agafatanya na Kylian Mbappe na Neymar.

Ku ruhande rw'umukinnyi twavuga ko yaba agiye mu kipe nziza kuko nayo ishaka kwegukana ibikombe ndetse ifite abakinnyi Messi yari yarabuze kandi yakwishimira gukinamo. Manchester City nayo iri ku rutonde rw'amakipe ashobora gusinyisha Messi. Pep Guardiola wanatoje Messi, ikipe ye ifite amahirwe ari hejuru yo kwegukana Messi kuko nibura Pep amuzi bakoranye.


Mu myaka yatambutse Manchester City yakunze kumvikana ishaka Messi gusa bigafata ubusa kuri iyi nshuro byaba byoroshye ku muzana ubundi bakarwana n'umushahara. Kuri Messi ni umukinnyi ukunda ibikombe kandi Manchester City ni ikipe yageze ku mukino wa nyuma Champions League ndetse inatwara Premier league kubisubira rero bari kumwe byaba byoroshye.

Manchester United iri ku rutonde. Urebye gahunda ya Manchester United byagorana kuvuga ko Messi yagira inyota yo kuyikinira dore ko ibyo yifuza usibye amafaranga iyi kipe ifite yatuma ayisinyira ntabwo ibikombe yabyizera cyangwa ngo bitume amanuka byihuse.


Juventus ntawayirenza amaso. Usibye kuba ari ikipe nayo ikunze guhangana ndetse ikiharira ibikombe imbere mu gihugu. Messi ashobora kwerekeza muri Juventus agiye kwemeza isi ko yakina mu ikipe imwe na Ronaldo kandi akajyayo kuko ari ikipe ifite ubushobozi bwo kumuhemba no kumumenyera buri kimwe. Ikipe Messi azerekezamo nyuma yo gutandukana na FC Barcelona ni ikibazo abantu benshi bari kwibaza yaba ab'i Burayi, Amerika, Aziya, Afrika n'ahandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND