RFL
Kigali

Messi atandukanye na FC Barcelona kubera ubukene nyuma y'imyaka 18 yari ayimazemo, impande zombi zirababaye cyane!

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2021 21:09
0


Lionel Messi ntazongera gukinira umukino n'umwe ikipe ya FC Barcelona kubera ko kumvikana ku mpande zombi kutagize icyo gutanga.



Messi wageze muri Barcelona mu 2003 muri Kamena, uyu mwaka ni bwo amasezerano ye yageze ku iherezo muri Barcelona ariko nk'uko byari bisanzwe, amasezerano ye kuyongera byarangiye byanze bitewe n'ikibazo cy'amafaranga. 

Messi yahembwaga Miliyoni 600 z'Amanyarwanda, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne ryari ryasabye iyi kipe ko uyu mukinnyi kugira ngo yandikwe mu bakinnyi bazakina La Liga agomba kubanza kugabanyirizwa umushahara.


Messi na Barcelona baciye ukubiri 

Kuri uyu mugoroba ni bwo Barcelona Messi yagezemo afite imyaka 13 yatangaje ko itazakomezanya n'uyu mukinnyi kubera kutumvikana ku mafaranga uyu mukinnyi yahabwaga.

Barcelona ifite ikibazo cy'amikoro kuva Covid-19 yagera ku Isi aho yagiye igabanya imishahara y'abakinnyi ndetse byagombaga gukomeza no muri uyu mwaka.  Lionel Messi yiyambuye umwenda wa Barcelona amaze kuyikinira imikino 520 ayitsindira ibitego 474 ubu ibisigaye ni amateka. Messi arakomeza kuba ntakipe afite kugeza igihe azabona ikipe yerekezamo mu mwaka ugiye kuza.

Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021, FC Barcelona yatangaje ko impande zombi (Messi na Barcelona) zibabaye cyane bitewe n'uko Messi atandukanye n'iyi kipe yamwifuzaga cyane kandi nawe akaba yifuzaga gukomeza kuyikinira. Iyi kipe yashimiye byimazeyo Messi ku kazi keza yabakoreye mu myaka yose amaze muri iyi kipe.


Messi ntagikomeje gukinira FC Barcelona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND