RFL
Kigali

The Ben, Bruce Melodie, Senderi na Lil G binjije menshi muri Miliyoni 18 Frw zigiye guhabwa abahanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2021 19:49
0


Abahanzi The Ben, Bruce Melodie na Lil G bari imbere y’abandi bahanzi binjije menshi muri miliyoni 18 Frw agiye gusaranganywa abahanzi mu kubafasha kwizihiza byihariye umunsi w’Umuganura uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021.



Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021 kugera kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi, RSAU iri mu gikorwa cyo gusaranganya abahanzi amafaranga yavuye mu bantu bazakoresheje ibihangano byabo.

Ni ku nshuro ya kabiri, RSAU ikoze iki gikorwa. Kuri iyi nshuro iri gukora iki gikorwa ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Inteko y’Umuco.

RSAU yari yateguye ko iki gikorwa kizakorwa ku wa 18 Knama 2021, ariko bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 kirasubikwa. Bahuza iki gikorwa no gufasha abahanzi kwizihiza neza umunsi w’umuganura kuri uyu wa Gatanu.

Ku nshuro ya mbere abahanzi bahawe sheki ziriho amafaranga, kuri iyi nshuro amafaranga azabageraho binyuze kuri nimero za konti zabo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Binamungu Epaphrodite Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi/RSAU yavuze ko amafaranga azahabwa abahanzi hagendewe ku rutonde (Playlist) igaragaza uko ibihangano by’umwe byakoreshejwe.

Yavuze ko muri uyu mwaka abishyuye ibihangano by’abahanzi bakoresheje bagera kuri 15 barimo Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda, Radio Isangano, Restaurant, Hoteli, utubari n’abandi bamaze kumva neza itegeko No 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Uyu muyobozi yavuze ko bakusanyije arenga Miliyoni 18 (18, 122, 096 Frw) azahabwa abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda n’abakorera umuziki mu mahanga, ariko basanzwe bakorana na RSAU.

Binamungu yavuze ko itegeko ribemerera gutangaza nibura abahanzi bane binjije amafaranga menshi biturutse ku bantu n'ibigo bakoresheje ibihangano.

Ati “Twanga kuvuga abahanzi binjije menshi ariko twakubwira bane ba mbere turabona Bruce Melodie, turabona Senderi Eric, tukabona The Ben ndetse na Lil G. Nibo twemerewe kuvuga, kubera ko byo turabyemerewe mu rwego rw’ubukangurambaga.”

Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga azasaranganywa hagendewe kuwinjije menshi. Ati “Oya! ntabwo banganya. Urumva ntabwo bashobora kunganya uwacuranzwe henshi kenshi mu ndirimbo ze nyinshi urumva ni we uzabona amafaranga menshi. Ni ibintu byumvikana rwose.”

Abahanzi bazasaranganywa amafaranga bagera kuri 981, barimo abakorera umuziki hanze y’u Rwanda 702 n’abakorera umuziki mu Rwanda 279.

The Ben ni we muhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda ufite ibihangano byakoreshejwe na benshi mu bakorana na RSAU Bruce Melodie ni we muhanzi wo mu Rwanda ufite ibihangano byiyambajwe na benshi mu bemeye kujya bishyura ibihangano by’abahanzi  Umuhanzi Senderi Hit ari muri bahanzi bazafata amafaranga menshi muri 18 FrwKarangwa Lionel [Lil G] ni we muhanzi 'ukiri muto' winjije menshi muri RSAU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND