Jean Luc usanzwe ari umunyamakuru mu biganiro bya Siporo kuri B&B FM-Umwezi, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iyi radiyo (Chief Operation Officer) iri mu zikurikirwa na benshi bakunda Siporo mu Rwanda.
Kuri
uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, ni bwo ubuyobozi bwa B&B FM Umwezi
bwatangaje ko Jean Luc Imfurayacu yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iyi
radiyo ndetse bunamwizeza ubufatanye mu kazi ka buri munsi.
Ubuyobozi
bw’iyi radiyo imaze umwaka ishinzwe, bwavuze ko uyu munyamakuru yahawe izo inshingano
kuko ari umwe mu batangiranye n’iyi radiyo, bityo ko asobanukiwe neza
indangagaciro n’intego bya B&B FM Umwezi.
Jean
Luc Imfurayacu yagizwe Umuyobozi nyuma y’umwaka amaze atangiranye ibikorwa
n’iyi radiyo nk’umunyamakuru ubwo yatangiraga kumvikana bwa mbere mu 2020,
yerekejeho avuye kuri Radio10 aho yari asanzwe akora ibiganiro bya siporo.
Uyu
munyamakuri ni umwe mu bamaze igihe kirekire akora ibiganiro bya Siporo mu
Rwanda, aho yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo InyaRwanda.com na
Radio/TV10.
B&B
FM Umwezi yashinzwe ku bufatanye bw’ibigo bibiri ari byo; B&B Kigali Ltd ya
Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] na David Bayingana ndetse na Umwezi Media
Ltd.
B&B
FM Umwezi yibanda ku biganiro by’imikino ku kigero cya 80%, imyidagaduro,
amakuru n’ibindi bitandukanye bigafata 20%.
TANGA IGITECYEREZO