RFL
Kigali

Amarangamutima ya Mutoni Assia nyuma y’uko Firime ye ‘Wedding dress’ itoranyijwe mu iserukiramuco rikomeye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/08/2021 13:44
0


Mu kiganiro cyihariye Mutoni Assia yahaye InyaRwanda yasobanuye byinshi ku gitecyerezo cyo kwandika firime ‘Wedding dress’ yatoranyijwe mu iserukiramuco rikomeye muri Afurika ryitwa Silicon Valley African Film Festival.



Mutoni Assia ni umukinnyi ukomeye ndetse ukunzwe n’abatari bake muri filime z’uruhererekane aho abantu benshi birahira ubuhanga akinana muri izo filime mu buryo bwose ibice aba yahawe byo gukina(Role)

Inkanzu y’ubukwe (Wedding Dress) ni filimi igaragazwa n’integuza Mutoni Assia yashize ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye imugaragaza yambaye ikanzu y’ubukwe ariko mu bigaragarira amaso ubona ko atishimye.

Mu kiganiro gito uyu mukinnyikazi wa filime yahayaye InyaRwanda yavuze ko iyi filime ari iye ndetse akaba ari inkuru ye anasobanura aho yakuye igitekerezo cyo kwandika iyi filimi yatoranyijwe mu iserukiramuco rikomeye muri Afurika risanzwe rimenyereweho gutoranya firimi nziza ryitwa Silicon Valley African Film Festival.

Yagize ati "Ni iyanjye, ni story yanjye nagize igitekerezo kubyo nabonye uburyo abantu bakundana bapfa phone bikaba byanatuma batandukana.’’ Mutoni Assia aherutse kujya ku rubuga rwe rwa instagram yandika ashimira ikipe ye uburyo yamubaye hafi kuva muntangiriro ndetse abamenyesha ko yishimiye kubasangiza inkuru nziza.

Yagize ati’’Mwakoze cyane ikipe yanjye n'itsinda ryose ryahabaye kuva mu ntangiriro kugera ku iherezo. Twabigezeho. Nejejwe no kubamenyesha ko filime ntoya ikanzu y'ubukwe (wedding dress) yatorabyijwe mu iserukiramuco ryitwa silicon valley African film festival.

Ubuyobozi bwa Silicon Valley African Film Festival buherutse gusaba imbabazi ku mugaragaro abatuye umugabane wa Afurika bagaragaza akababaro baterwa no kubona ibihangano bya filimi nyuma y’imyaka 50 bigaragarizwa isi binyuze mu badatuye ku mugabane wa Afurika.

Bagize bati’’ The silicon valley African film festival SVAFF iha agaciro akababaro kose ko kuba nyuma y'imyaka 50  ya nyuma y'ubukoloni muri Africa. Ibihangano byinshi by'abanyafurika bigaragarizwa isi binyuze mu badatuye uyu mugabane bakoresheje ibihangano bidasobanura neza ndetse bituma habaho n'ibitekerezo bitandukanye  kuri afurika ndetse n'abanyafurika. 

Ikitwa "Afurika mu mboni z'abanyafurika", iserukiramuco rya filime ryo kwishimira ubukungu bwagutse bw'umugabane wa Afurika binyuze mu mboni z'abafite uburambe ndetse n'abakizamuka mu gutunganya ibihangano (filime) kandi icy'ingenzi bagatanga ishusho ya nyayo ku mugabane wa Afrika.

SVAFF yabaye iserukiramuco ry'icyerekezo mpuzamahanga cy'abashyitsi baturutse ku migabane itandukanye, abashoramari, abanyabukorikori, ababarizwa mu gutunganya no gukina amafilm, abanyamashuri, abahagarariye imijyi. Ibyamamare. Buri mwaka, iri serukiramuco rigaragaza ibintu bitandukanye ndetse n'ibihangano bito bito, ibyegeranyo ndetse n'izindi film zishishikariza gukora cyane byose bivuye mu bihugu birenga 25.’’










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND