RFL
Kigali

Abagororwa 4,791 barimo abagore 10 bahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/08/2021 22:38
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kanama 2021 hafunguwe abagore 10 bahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butewe n'amategeko baherutse guhabwa imbabazi na Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, hanafungurwa by'agateganyo abagororwa bagera ku 4,781. Abagororwa bafunguwe bose hamwe bakaba ari 4,791.



Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda (RCS), ni rwo rwatangaje aya makuru ruyanyujije kuri Twitter runagaragaza lisiti y'abagororwa bafunguwe bose hamwe ndetse n'igihano buri umwe yari yarakatiwe. RCS yagize iti "Kuri uyu wa 04/08/2021, Abagore 10 bahamijwe n'inkiko icyaha cyo gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, ndetse n'abandi bagororwa 4781 bafunguwe by'agateganyo n'Iteka rya Minisitiri, batangiye gusubizwa mu miryango yabo."

Aba bagororwa basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame nk'uko byatangajwe na Minisitiri b'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuwa 30 Nyakanga 2021. Yatangaje aya makuru nyuma y'iminota micye Perezida Kagame atangarije Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe n'icyaha cyo gukuramo inda, hanemezwa irekurwa ry'agateganyo ry'abagera ku 4,781 bakatiwe n'inkiko.

KANDA HANO UREBE ABAFUNGUWE BOSE KU MBABAZI ZA PEREZIDA KAGAME


Abagororwa bahawe imbabazi na Perezida Kagame batangiye gusubizwa mu buzima busanzwe

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND