RFL
Kigali

Inès Girihirwe yashyikirijwe igihembo yegukanye mu iserukiramuco rya filime muri Zanzibar

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2021 8:38
0


Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Film Federation, Willy Ndahiro yashyikirije igihembo Inès Girihirwe yegukanye mu iserukiramuco ryo muri Zanzibar abicyesha filime ye yise "Breaking ground" yatunganyije mu 2020.



Icyumweru kirashize muri Zanzibar hasojwe ku mugaragaro iserukiramuco rya Zanzibar International Film ryari rihatanyemo abakinnyi na filime zikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Film Federation, Willy Ndahiro usanzwe ari umukinnyi wa filime yari muri Zanzibar ahatangiwe ibi bihembo ku butumire bwa Prof. Martin Muhando.

Ubwo filime ‘Breaking Ground’ y'Umunyarwandakazi Inès Girihirwe yegukanaga igihembo ni we wacyakiriye.

Ni ku nshuro ya 24 iri serukiramuco ryari ribaye kuva ryatangizwa. Rifatwa nk’irikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kubera uruhare rigira mu guteza imbere cinema.

Muri uyu mwaka, ryari rihatanyemo abo muri Kenya, Tanzania, Uganda ndetse n’u Rwanda. Umunyarwandakazi Inès Girihirwe yegukanye igihembo cyihariye cyiswe 'Sembene Ousmane Awards', cyo kimwe na filime 'If Objects Could Speak' y'umunya-Kenya na Mozizi y'umunya-Tanzania.

Filime 'Al-sit' y'umunya-Sudan yegukanye igihembo mu cyiciro cya filime ngufi nziza, 'Softie' y'umunya-Kenya yegukana igihembbo mu cyiciro cya filime nziza mbarankuru, 'Mission to rescue' y'umunya-Kenya yatwaye igihembo mu cyiciro Best East African Film, 'Nyara' y'umunya-Tanzania yegukana igihembo mu cyiciro cya Speacial Jury Award.

Ni mu gihe Melvin Alusa wo muri Kenya yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza abicyesha filime Mission to rescue, Maureen Mirembe wo muri Uganda yegukanye igihembo cy'umukinnyikazi mwiza kubera filime 'Catch out' yakinnyemo naho filime 'Binti' yo muri Tanzania yegukanye igihembo mu cyiciro 'Best Feature Film'.

Inès Girihirwe yabwiye INYARWANDA, ko iki gihembo yegukanye ari intambwe ateye ikomeye mu mwuga we wa Cinema.

Iyi filime ye yakinnyemo abarimo Rosine Bazongere, Alphonse Karangwa, Leslie Irebe Karangwa, Cheryl Isheja, Natacha Muziramakenga na Micheline Muhimpundu. 

Amashusho yayo yafashwe na Bora Shingiro. Abayishoyemo imari (Producers) ni Aime Philbert Mbabazi na Samuel Ishimwe.

‘Breaking Ground’ ni filime ngufi ifite iminota 13 n’amasegonda 8’, yakozwe mu ntangiriro za 2020, aho ishingiye ku mugore uca mu buzima bugoye kubera ihohoterwa akorerwa n’umugabo we. Yatunganyijwe ku bufatanye na ‘Power In Constraints’.

Iyi filime imaze kwerekanwa mu iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020 mu iserukiramuco American Film Institute (AFI) Film Festival n’andi.

Umukinnyi wa filime, Willy Ndahiro ashyikiriza igihembo Inès Girihirwe yegukanye mu iserukiramuco Zanzibar International Film Festival abicyesha filime ye yise ‘Breaking Ground’ Umukinnyi wa filime akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Film Federation ni we wakiriye igihembo cya Inès Girihirwe Willy Ndahiro ari mu bitabiriye iserukiramuco Zanzibar International Film Festival ryabaga ku nshuro ya 24

KANDA HANO UREBE AGACE KA GATO KA FILIME ‘BREAKING GROUND’








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND