RFL
Kigali

Tonzi yasohoye indirimbo yakoranye n'umuryango we anenga 'Nta gikwe' anahanura abahagaritse ubukwe bitwikiriye Covid-19-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2021 23:26
0


Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo 'Humura', Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, yakoze mu nganzo abwira abantu bose by'umwihariko urubyiruko ko ubukwe ari umushinga w'Imana bityo ko ari ngombwa kubukora ndetse bakaba badakwiriye kubuhagarika kubera Covid-19.



Ni mu butumwa yanyujije mu ndirimbo nshya 'Ubukwe' yakoranye n'abo mu muryango we biganjemo abasanzwe baririmba mu makorali atandukanye kandi azwi hano mu Rwanda. Ni indirimbo ifite iminota 4 n'amasegonda 38, ikaba yagiye hanze ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021. Iri kuri shene ya Youtube ya Tonzi yitwa 'Tonzi Official'. Tonzi agaragara ari kumwe n'abo mu muryango we abakuru ndetse n'abana, bicaye mu cyumba kimwe, bakaririmba umwe yakira undi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi yatangiye avuga aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo. Ati: "Ahantu igitekerezo nyamukuru cyavuye ni ku bukwe bw'umuvandimwe wanjye -mubyara wanjye- dukunda cyane muri famille yari afite ubukwe ariko tuzi ko tuzabutaha nyine Covid-19 iba iteyemo, ibintu birahinduka". Yavuze ko yumvaga azamuririmbira mu bukwe afatanyije n'umuryango we na cyane ko benshi muri bo ari abaririmbyi mu makorali atandukanye. Ntibyakunze ko bataha ubukwe, gusa barayimwoherereje ikoreshwa mu bukwe. 


Tonzi yageneye impano abantu bose bafite ubukwe

Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze kugira ngo ijye ikoreshwa n'abantu bose bafite ubukwe. Ati "Turayibatuye kuko ni indirimbo ivuga ko ubukwe ari umuhango uturutse ku Mana". Yavuze ko habaho ibyo abantu bifuza ariko ntibigende nk'uko babishaka, yongeraho ko ku bakunda Imana, byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza. Yakomoje ku butumwa yatambukijemo, ati "Ubutumwa nyamukuru ku bantu bose ni uko nta gitungura Imana, ibihe turimo bya Covid-19 n'ubwo bitoroshe, ariko dufite Imana". 

Yavuze ko muri ibi bihe hari abantu bateguraga ubukwe kimwe n'ibindi bikorwa bitandukanye ariko ntibyagenda neza, abizeza ko ibintu bizongera bikagenda neza kuko buri kintu kigira igihe cyacyo, ati "Hababo igihe cy'ibyago hakabaho n'igihe cy'umunezero, ibihe by'umwijima ndetse n'ibihe by'umucyo". Uyu muhanzikazi yibukije abantu ko ubukwe ari impano ikomeye Imana yahaye umuntu imaze kurema Adamu hanyuma imuha Eva, ati "Kuba turiho ni uko twavuye mu muryango, twavuye muri rwa rukundo, umuryango ni ikintu gikomeye ni ikintu satani arwanya, ni ikintu satani aba adashaka ko kibaho". 

Yakomoje ku mvugo iharawe muri iyi minsi ya 'Nta gikwe' aho benshi mu bayikoresha baba bavuga ko nta gahunda y'ubukwe bafite kubera impamvu zinyuranye yaba Covid-19, ubukene n'ibindi, asaba abavuga gutyo kwibuka ko ubukwe ari gahunda yashyizweho n'Imana. Ati "Muri iyi minsi harimo terme ngo 'Nta gikwe', ntidushaka kubona urubyiruko ruvuga ngo nta bukwe ngo n'ubundi n'ababurimo bari kubuvamo, twe gutuma izina ry'Imana ritukwa kuko icyo yavuze ni cyiza, icyo yaremye ni cyiza".


Tonzi hamwe n'abo mu muryango we bakoranye indirimbo 'Ubukwe'

Tonzi yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye 'Ubukwe' bushishikariza buri wese kumenya igihe cye. Ati "Ubutumwa burimo, buri wese amenye kumenya igihe, igihe cyawe niba kigeze menya ijwi ryawe Imana ikuvugisha, umenye igihe cyawe niba kigeze ukacire amasezerano yawe. Muri iki gihe turi kubona ibibazo byinshi, abantu bamaze igihe kinini barasabwe ariko bategereje bwa bukwe, ni ibintu bibabaje ariko na none menya igihe cyawe, satani ntakwibe ubukwe bwawe. N'ubwo ubukwe bwo muri iki gihe butajyanye n'uko wabyifuzaga kubera amahame ariho, ariko fata isezerano".

Yongeyeho ati "Buriya abantu bose bagiye bakora ubukwe, ntabwo ibintu byose byabaga bimeze neza ijana ku ijana, uyu munsi ushobora kuba uri gukora ubukwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko hari igihe Covid-19 nirangira muzongera kunezerwa ariko satani ntakwibe umukunzi kubera Covid-19". Yasabye abashakanye kuryoherwa n'iyi ndirimbo ye ikabafasha kongera kuryoherwa n'urushako, urubyiruko narwo arusaba kuyumva rugakuramo inyigisho y'uko ubukwe ari bwiza.

Yavuze ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo bityo ko niba ufite amahiwe yo kuba wishimye uyu munsi ugomba kubibyaza umusaruro na cyane ko utazi ikizaba ejo. Tonzi ati "Hari ubukwe bwinshi bwagiye bupfa kandi nta Covid-19 ihari, bukicwa n'imvura, umukwe agapfa, Cake ikabura, imyenda ikabura,..satani ashaka kutwiba umunezero kuko arwanya ibyiza, ariko duhagarare ku cyo Imana yavuze. Imana yaravuze ngo si byiza ko umuntu aba wenyine kandi no muri Mariko 10:9 haravuga ngo icyo Imana yafatanyije ntihakagire umuntu ugitandukanya".

Yagize icyo asaba imiryango n'abapasiteri, ati "Reka imiryango muri ibi bihe tureke abantu muri condition barimo, niba abantu bakundanye, abapasiteri, abashumba, abantu batandukanye, imiryango, habeho ubworoherane kugira ngo twe gutuma hari ubukwe bwagombaga kuba butaba kubera condition wenda wifuzaga kugira abantu 1000 ni byo pe wifuzaga kugira ubukwe bwiza ariko ibyo ni imihango y'ubukwe, ariko umukwe ni wowe n'umugabo wawe, mugerageze n'ubwo abantu ari bacye niba ari 10, niba ari 30, niba koko ari cyo gihe kigeze mwe gutsimbarara muvuga ngo marraine ntabwo ahari kuko ejo ushobora gutinda ushaka marraine, eho hakazavuka ibindi.

Yakomeje ati "Ariko iyo muri hamwe mugasenga mugashyira hamwe mukubaka umuryango, iminsi mikuru izongera ibeho ariko ntutakaze umugore wo mu buto bwawe, ntutakaze isezerano ryawe kubera Covid-19. Wenda birashoboka ariko menya igihe cyawe, umenye icy'ibanze. Ibihe urimo Imana iravugana nawe iki, ibihe urimo Imana irakwifuzaho iki, twe kurangara kuko turi mu bihe bidasanzwe ahantu umubyeyi ajya kubyara akagenda wenyine, ukabyara wambaye agapfukamunwa, ariko ni ko bigomba kugenda".

Ati "Nk'uko habayeho ibihe ngo ba nyogokuruza barazaga bagaterura abantu ukajya kubana n'umugabo utazi, ibyo bivaho haza ibindi,..icy'ingenzi ni uko utatakaza Imana, utatakaza intumbero zawe mu Mana, n'ubwo ibyago ari byinshi n'ubwo hariho ibibazo byinshi ariko ukomeze rya sezerano ntimurekurane, musore ngo urekure umukunzi kuko ubona utazakorera ubukwe ahantu wifuzaga, mushobora gukora ubukwe icya mbere ni urukundo,.."

Tonzi yavuze abantu atuye iyi ndirimbo ye


Uwitonze Clementine ari we Tonzi yagize ati "Iyi ndirimbo abo nyituye ni abashakanye bose, reka Imana ikomeze kubabera urufatiro, ibanezeze muyumva. Ineza, urukundo mu rugo ni byo bizana ibyishimo, nta kintu kiruta ibyishimo. Umubwiriza 3: 12 'Nzi y'uko ari nta kiza kiriho kibarutira kunezerwa,.'. Satani ntatwibe umunezero mu bihe ibyo ari byo byose, mu rugo ntiyibe umunezero". Yongeyeho ko ayituye abantu bose bazi ko ibyo batunze byose ari ubuntu bw'Imana.

Yashimiye umuryango we, abavandimwe be bavukana, babyara be n'abandi bose batumye iyi ndirimbo ye igenda neza. Yashimiye kandi Alpha Entertainment yakoze amashusho y'iyi ndirimbo na Livingstone wakoze amajwi yayo. Yasoje asaba abantu bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakirinda cyane kugira ngo hamwe n'Imana bazabashe kutsinda icyorezo cya Covid-19. ati "Buri muntu wese avuge ati '#Sindohoka gukurikiza amabwiriza' Imana iduhane umugisha aho muri hose, indirimbo ku batarayiboa iri kuri Youtube channel yanjye 'Tonzi Official' no ku zindi mbuga nkoranyambaga hose ari kuri Instagram mwayihasanga".


Tonzi hamwe n'umugabo we Alpha ndetse n'abana babo

REBA HANO INDIRIMB 'UBUKWE' TONZI YAKORANYE N'ABO MU MURYANGO WE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND